Mu Karere ka Kirehe hateraniye amahugurwa y’abakozi bose y’umunsi umwe
Mu Karere ka Kirehe hateraniye amahugurwa y’abakozi bose y’umunsi umwe
Kuri uyu wa 26/07/2019 mu cyumba cy’inama cya Guest House habereye umwiherero w’umunsi umwe w’Abakozi bose b’Akarere uhereye ku Kagari mu rwego rwo kunoza igenamigambi ry’Akarere uyu mwaka wa 2019-2020 ni umwiherero watangijwe ku mugaragaro n’umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald.
Muzungu Gerald umuyobozi w’Akarere ka Kirehe atangiza ku mugaragaro uyu mwiherero yatangiye ashimira abakozi uburyo ibikorwa byakozwe mu mwaka wa 2018/2019 nubwo bagitegereje uburyo Akarere ka Kirehe kitwaye,akaba yibukije abakozi ko uyu mwiherero ari uburyo bwo gutunganya neza ibikorwa by’uyu mwaka wa 2019-2020.mu rwego rwo kugira ngo Akarere kazese imihigo mu buryo bushomishije.
Muri uyu mwiherero abayobozi b’Amashami mu Karere ka Kirehe bakaba bagejeje gahunda y’ibikorwa n’imihigo by’Akarere umwaka wa 2019-2020 mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo byashyirwa mu bikorwa binogejwe mu buryo bumeze neza.
Muri uyu mwiherero kandi umuyobozi ushinzwe gahunda y’Ejo Heza Ntabyera Emmanuel yafashe umwanya asobanurira abakozi bose uburyo bwo kwizigamira igihe Kirekire,abasaba kubikora vuba kugira ngo mu minsi iri imbere bizabagirire akamaro.
Muzungu Gerald, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, yibukije abakozi ko kuzuza inshingano bashinzwe ari bimwe mu bituma Akarere kesa imihigo kaba karahize
Yagize ati “Murabizi umukozi mwiza agaragarira mu gufasha umuturage kwiteza imbere kuko twese aribo dushinzwe kandi nibo dukorera bityo bakaba basabwa kubahiriza inshingano bashinzwe begera abaturage mu kubageza ku iterambere.
Abakozi mu nzego zinyuranye mu Karere ka Kirehe biyemeje gushyira imbaraga mu kwesa imihigo umwaka wa 2019-2020 baharanira kuzuza inshingano zabo batanga serivisi nziza ku bo bayobora baharanira iterambere igihugu cyifuza kugeraho.
Inama yasoje bemeje ko buri mukozi mukozi ku rwego akoraho akwiye kwegeranya Data zose z’ibikorwa abazwa mu Kazi ke ka buri munsi,kandi ayo makuru yose ajyanye n’iterambere ry’abaturage,kwegeranya amakuru no kuyahuza kandi byose bikajya bikorerwa raporo.