Mu karere ka Kirehe hatangijwe igihembwe cy’ihinga 2018A

Gutangiza igihembwe cy'ihinga 2018A

Kuri uyu wa 26/09/2017, Mu mudugudu wa Kivogera mu kagari ka Butezi ho mu murenge wa Gahara, umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yatangije igihembwe cy’ihinga 2018A aho yifatanyije n’abatuye Umurenge wa Gahara gutera ibigori mu rwego rwo kwibutsa abaturage ko bakwitabira iki gihembwe cy’ihinga.

Iki gikorwa cyaranzwe no gutunganya hamwe no gutera ibigori mu mirima yateguwe aho Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald watangije iki gihembwe cy’ihinga yasabye abaturage guhinga imirima yabo vuba aho yabasabye ko batera imyaka yabo vuba bityo imvura igasanga bararangije gutera.

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald yasabye abahinzi kwita ku bikorwa byabo bya buri munsi kugira ngo bibashe kubabyarira umusaruro ufatika,yaboneyeho kubabwira ko iyo ubuhinzi bukozwe neza kandi kinyamwuga butuma ubukoze atera imbere kurushaho bityo imibereho ye n'iy'umuryango we ikarushaho kuba myiza. Yasabye kandi abahinzi muri rusange gukoresha imbuto z'indobanure ndetse bakihatira kujya bagura inyongeramusaruro hakiri kare kugira ngo imyiteguro y'igihe cy'ihinga irusheho kugenda nkuko babyifuza.

Ibindi mu byaganirijweho abaturage ni ushishikariza abahinzi igihingwa cyatoranijwe,kurwanya indwara z’ibyonnyi byibasira ibihingwa birimo nkongwa aho igihingwa kigaragayeho nkongwa haterwa imiti.

Iki gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga mu karere ka Kirehe,abatuye Gahara bifatanije n’abakozi baturutse muri Minisiteri y’ubuhinzi hamwe n’ibigo biyishamikiyeho.