MU KARERE HIZIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W'ABANA BAVUTSE BATAGEJEJE IGIHE
Mu karere, mu Murenge wa Kigina muri iki cyumweru tariki 25 Ugushyingo 2025, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Mukandayisenga Janviere, ari kumwe n’inzego z’umutekano yifatanyije n’abatuye Umurenge wa Kigina kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’abana bavutse batagejeje igihe, umunsi wizihijwe ku bufatanye n'Umuryango Inshuti mu Buzima [Partners In Health] mu birori byabereye mu kigo cy’amashuri cya Rusumo High School.
Muri ibi birori Abaganga b’inzobere mu kwita ku bana basobanuye ko umwana wavutse igihe kitageze aba agomba kwitabaho neza kuko abaho, agakura neza nk’abandi bana, hasobanurwa impamvu zishobora gutuma umwana avuka igihe kitageze; ababyeyi bagirwa inama yo kujya bitabira gupimisha inda mu gihe batwite no gukurikiza inama bagirwa n’abaganga.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Mukandayisenga Janviere yashimiye ubufatanye bwa Partners In Health, n'Ibitaro bya Kirehe mu kwihiziza uyu munsi, yibutsa ababyeyi ko umwana wese wavutse agomba kwitabwaho neza, kandi ababyeyi bombi bakwiye gufatanya kwita ku bana bagakura neza; bakurikiza inama bagirwa n’abaganga. Yavuze kandi ko hari n’ingamba Leta y’u Rwanda yashyizeho zo kwita ku bana bavuka batagejeje igihe by'umwihariko, no gutanga izindi serivisi z’ubuvuzi; kandi mu buryo bwegereye abaturage.
Uyu munsi mpuzamahanga, wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti "Abana bavutse igihe kitageze bahabwe ubuvuzi bufite ireme.”