MU KARERE HATEGANYIJWE GUTERWA IBITI BIGERA KURI 2,200,000 MURI IKI GIHEMBWE CYO GUTERA IBITI N’AMASHYAMBA
Ubuyobozi bw’Akarere burasaba abaturage gufata neza ibiti byatewe, no kwitabira gutera ibindi biti byinshi, buri rugo rukagira nibura ibiti bitanu, aho muri iki gihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba hirya no hino mu mirenge 12 igize Akarere hateganyijwe guterwa ibiti bisaga 2,200,000 by’amoko atandukanye mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.
Ibi Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno yabivuze mu muganda rusange usoza uku kwezi k’Ukwakira 2025 wanatangirijwemo igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba, wabereye ku rwego rw’Akarere, mu Murenge wa Kigina, Akagari ka Rugarama, ahetewe ibiti bisaga 5,000 kuri Site ya Muganza ahari gusazurwa ishyamba ku buso bwa hegitari zisaga 20.
Ni Umuganda witabiriwe n’abarimo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Bwana Rubingisa Pudence, Komite Nyobozi y’Akarere, inzego z’umutekano; bifatanyije n’abaturage.
Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno, yavuze ko iyi gahunda yo gutera ibiti n’amashyamba ikomeje, uko iteganyijwe n’icyo abaturage basabwa.
Ati: “Iyo uteye igiti, ubwo uba uteye intambwe ya mbere, ugomba kugikurikira kugira ngo gikure. Muri iyi sezo yo gutera ibiti, mu karere kacu dufite gahunda yo gutera ibiti miliyoni ebyiri n’ibihumbi 200. Hari ibyo tuzatera ku misozi nk’amashyamba, hari ibyo tuzatera mu mirima bivangwa n’imyaka, hari iby’imbuto mu ngo no ku masite ateganyijwe, n’ibiti dutera ku mihanda. Ubu nk’abaturage twiyemeje ko nibura buri rugo, rugira ibiti bitanu.”
Yabwiye abaturage ko ibiti bihari, aho muri buri kagari hari Pipiniyeri; abasaba ko bajya babyitaho bakabibungabunga ntibyangirike.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Bwana Rubingisa Pudence yibukije abaturage akamaro k’ibiti mu kurwanya imihindagurikire y’ikirere, gutuma abantu bagira umwuka mwiza, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Abasaba kwita ku biti byatewe ntibizangirike, gukoresha ibicanwa bitangiza ibidukikije, no kwita ku isuku n’isukura, isuku hose ikaba umuco.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasurazuba butangaza ko biteganyijwe ko muri iki gihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba, mu turere turindwi tugize iyi ntara hazaterwa ibiti birenga miliyoni 14.
Umuganda rusange wo kuri uyu wa Gatandatu, wabaye usoza ukwezi k'Ukwakira 2025 ni wo watangirijwemo igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba, gifite insanganyamatsiko igira iti: “Igiti cyanjye, umurage wanjye.”