MU KARERE HATANGIJWE UBUKANGURAMBAGA BWISWE ‘TIN YANJYE ITAGIRA ICYASHA’

Mu Murenge wa Musaza, mu Kagari ka Nganga kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 02 Nzeri 2025 hatangijwe ku rwego rw’Akarere ka Kirehe ubukangurambaga bwiswe “TIN yanjye itagira icyasha” ubu bukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage kumenya ko bafite TIN, Umuntu usanzwe usora (Taxpayer) kumenya amakuru ari kuri TIN ye ndetse no kumenya uko umuntu yamenyekanisha akishyura imisoro n’amahoro asanze kuri TIN ye.

Mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bwa TIN yanjye itagira icyasha, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Nzirabatainya Modeste yasobanuriye abitabiriye inteko y’abaturage yatangirijwemo iki gikorwa intego y’ubu bukangurambaga; abaturage barabyishimira kandi bavuga ko bizabagirira akamaro. 

Ubu bukangurambaga buzakomeza hose mu karere mu gihe cy’amezi ane Kugirango buri muntu asobanukirwe neza ibijyanye na TIN ye.