MU KARERE HAKIRIWE ABANYAMAKURU BARI MURI GAHUNDA YO GUSURA IMISHINGA IKORWA KU BUFATANYE NA REMA

Hakiriwe itsinda ry'abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye
Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira Bruno mu kiganiro n'abanyamakuru yavuze ko imishinga akarere gafatanya na REMA igirira abaturage akamaro, cyane cyane mu guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere

Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno yakiriye, agirana ikiganiro n’itsinda ry’Abanyamakuru barenga 18 bakorera ibitangazamakuru bitandukanye baje mu karere muri gahunda y’iminsi ibiri [Kuva tariki 09 kugera tariki 10/12/2025] yo gusura imishinga itandukanye mu karere; ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’Akarere na Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije-REMA.

Muri iyi mishanga harimo umushinga wo kuhira kuri hegitari 120 hakoreshejwe imirasire y’izuba mu Murenge wa Musaza watangije kugirira abaturage akamaro, umushinga wo kubaka Kirehe Imigongo Hub inzu izajya imurikirwamo by'umwihariko ibikorerwa i Kirehe, Imidugudu yubakiwe abaturage muri LDCF3 mu mirenge ya Kirehe na Gatore; ndetse n’amashyamba yatewe n’amaterasi yakozwe.

Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira yashimiye ubufatanye bwa REMA_Rwanda kuko iyo mishanga ari ingenzi nk’akarere kagirwaho ingaruka n’imihandagurikire y’ikirere; imyinshi ikaba ifasha abaturage kugira ngo bahangane n’imihindagurikire y’ikirere, kandi ari imishinga iteza imbere abaturage abenshi b’abahinzi n’aborozi; bibafasha mu kuzamura iterambere ry’imibereho yabo.

Yavuze kandi ko imishinga ikorwa ku bufatanye na REMA ari abaturage baba baragaragaje ko bayikeneye, kandi kubera ko ifitiye benshi akamaro hari icyizere ko n'abaturage bumva uruhare rwabo mu kubibungabunga; ati 'nk'ubuyobozi dusaba abaturage kubibungabunga kugira ngo bizatange umusaruro ku buryo burambye'.