MU KARERE HAGARAGARA ITERAMBERE NO MU MYUBAKIRE, AHO ABUBAKA BASABWA KUBAHIRIZA IGISHUSHANYOMBONERA
Imyubakire n’imiturire mu Karere ikomeje kugenda itera imbere, bitewe n’ingamba zafashwe zo kunoza imiturire hakurikijwe igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka 2023-2050. Abubaka bakurikiza ibiteganwa n'igishushanyombonera, bijyanye n'icyerekezo cy'Igihugu.
Mu mpera y'uko uyu mwaka wa 2025 urangira, twasuye tunafata amafoto ya zimwe mu nyubako zubatswe ku buryo zigeretse, n'izindi zikomeza kubakwa biri muri gahunda yo kugira imyubakire iteye imbere nk’umujyi uri mu yunganira Umujyi wa Kigali.
Muri izi nzu zigeretse, za Etaje ziri mu Karere kacu harimo iz’abantu ku giti cyabo, n’izubatswe ku bufatanye bw’abantu bihurije hamwe, inyinshi muri zo zikaba zikorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi.
Izi nyubako zubatse mu buryo bwa Etage sizo zonyine ziri mu karere kacu, hari n'izindi nubwo izo ari zo twafatiye amafoto; kandi nk'uko biri mu cyerekezo cya Leta abubaka bose basabwa kubahiriza igishushanyombonera cy'imiturire n'imikoreshereze y'ubutaka; no kubaka ari uko bahawe uruhushya rwo kubaka.