MU KARERE HABARURWA IBYANYA 455 BY'IBIGEGA BY'IBIRIBWA[FOOD BASKET SITES]
Aho imvura yaguye neza mu Karere kacu, ibihingwa byahinzwe muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2026A bimeze neza. Mu karere hose hararurwa Ibyanya Bigega by’Ibiribwa(Food Basket Sites) bigera kuri 455, ubu bihinzeho ibihingwa byatoranyijwe; by’umwihariko ibigori byahinzwe kuri hegitari zisaga ibihumbi 25.
Kimwe mu Byanya Bigega by’Ibiribwa[FoBaSi] twasuye mu Murenge wa Nyamugari, gikora mu bice by’utugari twa Bukora, Nyamugari na Kiyanzi ahahinzwe ibigori kuri hegitari 350, ahari Site eshanu zahurijwe hamwe zirimo iya Kabeza, Bukinanyana, Kagera, Karembo, na Gasenyi; kandi ubu bimeze neza.
Ubuyobozi buragira abahinzi inama yo gukomeza kwita ku bihingwa byatewe, gufumbira neza, basura imirima kenshi bagenzura ko nta byonnyi cyangwa uburwayi burimo, no kurwanya ibyonnyi, ndetse n’aho imvura idahagije kandi begereye amazi bakitabira uburyo bwo kuhira; kugira ngo hazaboneke umusaruro mwinshi kandi mwiza.