Mu karere ka Kirehe himuwe imibiri 168 y'Abazize Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye rushyinguyemo mu cyubahiro imibiri isaga ibihumbi 58 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 168,yimuwe ikuwe mu rwibutso rwa Rugarama mu Murenge wa Mushikiri.

tariki 14 Mata, ni umunsi mu Karere ka Kirehe hibukwa by’umwihariko Abatutsi biciwe i Nyarubuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko kuri iyi tariki aribwo abicannyi biciye kuri kiriziya ya Nyarubuye abatutsi benshi bari barahahunguye bizeye kuharokokera.

Dr. Uwera Claudine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibidukikije yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko abafite ababo bashyinguye mu cyubahiro mu rwibutso rwa Nyarubuye, asaba buri wese kwibuka yiyubaka, gusigasira iby’u Rwanda rwagezweho nyuma y’imyaka 30 no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yavuze ko kuba abatutsi bari bahungiye kuri Kiriziya ya Nyarubuye bizeye kuhakirira, barahiciwe ari kimwe mu bigaragaza ubukana n’ubugome Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe.

Yavuze ko Kiriziya yari imenyerewe ko ari inzu y’Imana itavogerwa niyo yahinduwe aho gutsembera inzirakarengane z’abatutsi. Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye ubuzima bwa benshi, yangiza byinshi, isigira ibikomere benshi, isiga imfubyi n’abapfakazi, isenya n’ubukungu bw’Igihugu.

Dr. Uwera yavuze ko kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi byerekana uburyo u Rwanda ruzirikana rukanaha icyubahiro gikwiye inzirakarengane z’abatutsi bazize Jenoside mu 1994; ndetse n’imbaraga zishyirwa mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyarubuye hagarutswe ku bugome ndengakamere bwaranze abicanyi bahakoze Jenoside aho bwatangijwe na bamwe mu bari abayobozi barimo nk’uwari Burugumesitiri wa Komine Rusumo Gacumbitsi Sylvestre wishe umututsi wa mbere atanga urugero kugira ngo interahamwe nazo zice abandi.

Bakaba bavuze ko kandi uwitwaga Rubanguka Evariste wari Perezida wa Kanto ya Rusumo yazanye gahunda yo kumena urusenda mu mirambo kugira ngo bavumbure abatutsi baba bakiriho kugira ngo nabo babice hatagira urokoka n’ubundi bugome bukabije.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yabwiye abitabiriye kwibuka ku nshuro ya 30 ko ko nk’ubuyobozi bihanganisha abarokotse Jenoside bose avuga ko kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi abaturage bishimira ko bari mu gihugu kizira amacakubiri kandi ko igihugu giha uburenganzira buri wese akaba yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.  

 

Nduwimana Bonaventure Perezida wa Ibuka mu Karere muri gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30  yavuze ko abarokotse Jenoside bashimira inkotanyi zabarokoye akaba kandi ashimira iterambere kugeza ubu abarokotse Jenoside bagezeho ku bufasha igihugu cyabafashije akaba avuga ko batanze imbabazi kandi n’ubu bakizitanga ku bazisabye,asaba ko abafite amakuru yahari imibiri yabazize Genocide yakorewe abatutsi 1994 bayatanga kugirango bashyingurwe mu cyubahiro