MU BIRORI BYO KWIZIHIZA UMUNSI MPUZAMAHANGA WA MWARIMU, AKARERE KACU KAHAWE IGIKOMBE CY'INDASHYIKIRWA MU MITSINDIRE

Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukuboza 2025, mu Karere habereye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwarimu, ku nsanganyamatsiko igira iti: "Uburezi ni umwuga usaba ubufatanye". Ni ibirori byayobowe na Minisitiri w’Uburezi Bwana Joseph Nsengimana, byitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’Igihugu n’abarimu; aho Minisiteri y'uburezi yageneye Akarere ka Kirehe igikombe cy'uko ari ko karere kabaye indashyikirwa mu mitsindire mu mwaka ushize w'amashuri wa 2024-2025.

Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno yifurije abarimu bose by’umwihariko umunsi mwiza, aha ikaze abashyitsi bose bitabiriye, ashimira Minisiteri y'uburezi ku kuba uyu munsi wizihirijwe mu karere kacu, bikaba bibaye kandi mu gihe akarere kishimira umusaruro kabonye mu mitsindire mu mwaka wa 2024-2025.

Yavuze ko kuba abanyeshuri bo muri aka karere bashoje mu byiciro by’amashuri abanza, icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye baratsinze neza ku rwego rw’Igihugu mu mwaka ushize wa 2024-2025 ari umusaruro w’ubwitange bw’abarezi, ubufatanye bw’abayobozi n’abafatanyabikorwa batandukanye, kandi intego ari ukutazasubira inyuma.

Minisitiri w’Uburezi Bwana Joseph Nsengimana yashyikirije ubuyobozi bw’akarere igikombe cy’uko Akarere ka Kirehe ari ko kabaye indashyikirwa mu mitsindire mu mwaka ushize wa 2024-2025 aho kaje ku mwanya wa mbere mu Gihugu mu gutsindisha neza mu cyiciro cy’amashuri abanza no mu cyiciro rusange, ndetse no ku mwanya wa 2 mu Gihugu mu cyiciro gisoza ayisumbuye.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko umwarimu ari inkingi ya mwamba mu burezi bw’u Rwanda, ati: “Umwarimu ni inkingi ya mwamba ku burezi bw’u Rwanda, ireme ry’uburezi ryubakiye ku mbaraga n’ubwitange bya mwarimu. Uyu munsi ni umwanya wo kongera kubashimira, kubatera ingabo mu bitugu no kurebera hamwe ibyo tugomboga gukomeza kubafasha gutera imbere mu kazi bakora ko kurerera u Rwanda. Ibyo dukoze byose bigomba kuba bishyira umunyeshuri ku isonga, kwiyubaka no kubaka ejo heza k’Igihugu cyacu.”

Minisitiri yavuze ko impamvu yatumye ibi birori ku rwego rw’Igihugu bibera mu Karere ka Kirehe ari uko ari akarere kagizwe n’amashuri adafite ubushobozi buhambaye kurusha ayo mu tundi turere ariko gafite w’umwihariko w’ubwitabire bw’abanyeshuri benshi mu mashuri kandi bagatsinda neza ibizamini bya Leta.

Bwana Ndicunguye Edouard, ushinzwe amasomo mu kigo cya Rusumo High school giherereye mu Murenge wa Kigina wavuze ahagarariye abarimu, yashimiye Leta y’u Rwanda uko yita ku mibereho myiza n’iterambere ry’abarimu, guhembwa neza kandi ku gihe no kubongerera ubushobozi; kandi intego bafite ari ukurushaho kuzamura ireme ry’uburezi.

Ndicunguye yavuze ko nk'abarimu mu byo bashima cyane harimo imbaraga Igihugu cyashize mu guteza imbere ireme ry’uburezi binyuze muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, imbaraga zashirwa mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, ikoranabuhanga, no gutoza abana umuco, indangagaciro na kirazira by’u Rwanda.

Mu birori ibigo by’amashuri byo hirya no hino mu Gihugu byabaye indashyikirwa mu gutsinda neza kurusha ibindi byahembwe, ndetse abarimu bari kwitara neza mu kwiga ururimi rw’Icyongereza. Ikigo cya GS Paysannat L&E cyo mu Murenge wa Mahama cyahembwe nk’ishuri rifite umwihariko w’uko rifite abanyeshuri benshi cyane, ariko rikaba ryaratsinze neza muri 2024-2025.

Minisiteri y’uburezi yatangaje ko ubu mu Rwanda hari ibigo by’amashuri y’uburezi bw’ibanze 5,041, abanyeshuri bayigamo bagera kuri 4,766,125; naho abarimu bayigishamo basaga ibihumbi 133.