MINISITIRI W'UBUREZI NSENGIMANA YASABYE ABANYESHURI GUKOMEZA GUTSINDA NEZA
Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ugushyingo 2025, Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira Bruno yakiriye Minisitiri w’uburezi Bwana Nsengimana Joseph ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr Nyirahabimana Jeanne mu ruzinduko yagiriye mu karere, aho basuye banifatanya n’abanyeshuri bo kuri G.S Paysannat L,E mu Murenge wa Mahama; bafata n’umwanya batera ibiti.
Minisitiri w'uburezi Bwana Nsengimana Joseph yasabye abanyeshuri ba G.S Paysannat L,E, kuzatsinda nk’uko bakuru babo batsinze, abasaba gukomeza intego yo gutsinda no kugira isuku, bakagira n’intego yo gutera ibiti aho kandi buri wese agatera nibura igiti.
Minititiri yasuye abanyeshuri aho biga areba n'abakoresha ikoranabuhanga, asaba abarimu kwigisha ikoranabuhanga mu mashuri neza kuko aribyo bikenewe.
Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno yavuze ko kuba abanyeshuri baratsinze neza mu mwaka wa 2024-2025, ibyatumye Akarere ka Kirehe kaza ku isonga mu gutsindisha neza mu Gihugu hose mu byiciro by'amashuri abanza n'icyiciro rusange, ndetse no mu myanya y'imbere mu cyiciro gisoza ayisumbuye, ahanini byatewe no gushyira hamwe n’abashinzwe uburezi, hakabaho no gusinyana imihigo y’uburezi, guhurira mu mwiherero hakabaho no gushima abakoze neza no gutanga inama aho bigaragara ko bitagenda neza.