MINISITIRI W’UBUHINZI N’UBWOROZI N’UW’IBIKORWAREMEZO BASUYE IMISHINGA YO KUHIRA MU BICE BYA nYAMUGARI, MAHAMA NA MPANGA MU RUZINDUKO RW’IMINSI IBIRI
Minisitiri uw’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Telesphore Ndabamenye n’uw’Ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore basuye imirimo y'umushinga wo gutunganya ibyanya byuhirwa ya ETI (Export Targeted Modern Irrigation Projects), iri kubakwa mu bice by’imirenge ya Nyamugari, Mahama na Mpanga bareba aho imirimo igeze, banatanga inama z’ibyanozwa kugira ngo iyi mishanga igirire abaturage akamaro.
Ni mu ruzinduko rw’iminsi ibiri abo baminisitiri bombi bagiriye mu karere muri iki cyumweru ku wa Kabiri tariki 24 no kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Werurwe 2026.
Bakiriwe Umuyobozi w’ Akarere Bwana Rangira Bruno ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Bwana Rubingisa Pudence n’abagize inama y’umutekano itaguye y’Intara.
Abo baminisitiri basuye ibyo byanya bari kumwe na Ambasaderi w’igihugu cy’Ubuhinde mu Rwanda H.E Mridu Pawan Das n’abandi Bayobozi.
Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwabo, basuye ibice birimo, ikusanyirizo ry’amashanyarazi riri kubakwa mu Murenge wa Nyamugari(Nyamugari Sub Station) izatanga umuriro w’amashanyarazi azakoreshwa mu kuhira muri ibyo byanya byuhirwa by’umwihariko mu byanya bya Mahama Lot 1 kuri hegitari 1220, na Mahama Lot 2 kuri hegitari 1,956.
Usibye gutanga ingufu zizakoreshwa mu mishinga yo kuhira, cyane cyane irimo uwa Mpanga na Mahama Lot 1 na Mahama Lot 2, iri kusanyirizo ry’amashanyarazi rya Nyamugari rizageza kandi umuriro w’amashanyarazi ku baturage basaga ibihumbi 18 bo mu bice bitandukanye bigize aka karere; aho umuyoboro uzanyura.
Abo Baminisitiri n’abandi bayobozi batandukanye bari kumwe, basuye kandi ibice bitandukanye bizafatirwamo amazi yo kuhira muri ibyo byanya ku mugezi w’Akagera; banakurikirana aho imirimo igeze.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Telesphore Ndabamenye yasabye Kompanyi zishyira mu bikorwa iyi mishanga yo gutunganya ibi byanya byuhirwa by'umwihariko Mahama Lot 1 na Mahama Lot 2, kwihutisha imirimo ikarangira ku gihe; kugira ngo itangire kugirira abaturage akamaro.
Ku munsi wa Kabiri w’uruzinduko rwabo, kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Werurwe, basuye umushinga wo kuhira mu cyanya cya Mpanga.
Uyu mushinga wo kuhira mu cyanya cya Mpanga, ni umwe mu mishanga ya ETI(Export Targeted Morden Irrigation) aho wo watangiye kubyazwa umusaruro kuko huhirwa kuri hegitari 659.
Muri uru ruzinduko, byagaragaye ko uyu mushinga uri gukora neza; ibikinozwamo bigomba kurangirana n’uku kwezi kwa Werurwe 2026.