MINISITIRI W'INTEBE YASUYE ICYANYA CYUHIRWA CYA NASHO
Kuri uyu wa Gatanu, tariki 08 Kanama 2025 Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yasuye ahakorerwa umushinga wo kuhira hakoreshejwe ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba uherereye mu kibaya cya Nasho, mu Murenge wa Nasho, Akagari ka Cyambwe. Ni muri gahunday'uruzinduko rw'iminsi ibiri ari kugirira mu Ntara y'Iburasirazuba asura imishinga inyuranye y’ingenzi mu buhinzi ngo arebe aho igeze ishyirwa mu bikorwa.
Minisitiri w'Intebe ari kumwe n'abandi bayobozi, yasobanuriwe uburyo abatuye mu Kibaya cya Nasho bamaze gutera intambwe mu iterambere kubera uyu mushinga wo kuhira imyaka i musozi. Uyu mushinga wo kuhira imyaka wa Nasho, ufite ikoranabuhanga rituma huhirwa imyaka kuri kuri hegitari 1,173.
Abahinzi bahinga muri iki cyanya cyuhirwa babwiye Minisitiri w'Intebe ko kuhira byatumye umusaruro wiyongera ku buryo bugaragara, aho mbere umuntu wezaga ibigori byinshi yezaga toni 1.5 kuri Hegitari, ubu umusaruro kuri hegitari ungana toni 6.2 ndetse ngo hari n'abageze kuri toni 9 kuri hegitari imwe.
Minisitiri w’Intebe Dr.Justin Nsengiyumva “yasabye aba bahinzi gukoresha neza iri koranabuhanga kugira ngo bongere umusaruro. Yanashishikarije urubyiruko kwitabira ibikorwa by’ubuhinzi mu buryo bufatika.”
Aba bahinzi bashimiye Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo kuri uyu mushinga wateje imbere imibereho yabo mu buryo bugaragara.