MINISITIRI W'IBIKORWAREMEZO YASUYE BIMWE MU BIKORWA N'IMISHINGA BIRI MU KARERE

Mu cyanya cyuhirwa cya Nasho muri Koperative NAICO

Kuri uyu wa Gatanu,  Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira Bruno, ari kumwe n'inzego z'umutekano yakiriye Minisitiri w'ibikorwaremezo akaba n'Imboni y'Akarere muri Guverinoma, Dr Gasore Jimmy wasuye Akarere ari kumwe n'abandi bayobozi, aho bari gusura ibikorwa n'imishinga itandukanye biri mu Karere, bigamije imibereho myiza n'iterambere ry'abaturage. 

Mu bice bamaze gusura harimo isoko ya Gahezi mu Murenge wa Gatore, ifatirwaho amazi akoreshwa mu  Mujyi wa Nyakarambi; mu mushinga uri gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw'Akarere, WASAC na Water Aid Rwanda.

Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr. Gasore Jimmy kandi yasuye Koperative NAICO y’abahinzi bo mu cyanya cyuhirwa cya Nasho, aho bahinga ku buso bwa hegitari 1,173, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu kuhira. Banasura imwe muri ruhurura z’amazi ava mu muhanda Kayonza-Rusumo.

Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr. Gasore Jimmy yavuze ko nk’imboni y’AKarere muri Guverinoma uruzinduko rw’uyu munsi rumusigiye ishusho ngari yako nko kuba muri rusange hagagaze neza mu bijyanye no kwihaza mu biribwa n’ imihahiranire mu bijyanye n'imihanda y'imbere mu Karere.

Yavuze ko ahakiri imbogamizi yagiye agaragarizwa yaba n’ubuyobozi bw’Akarere n’abaturage aho yasuye, ibikeneye ubuvuguzi nk’ibijyanye no kongera amazi n’amashanyarazi, amahirwe ahari mu bukerarugendo, n’ibindi Akarere gakeneye kugira ngo karusheho gutera imbere; hazakorwa ubuvugizi.

Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira yijeje Minisitiri Dr. Gasore Jimmy ko inama yabagiriye z’ibyo bagomba kwitaho no kunoza  bazakomeza kuzikurikiza, no gukorana kugira ngo iterambere ry’Akarere n’abaturage muri rusange rirusheho kugerwaho.