Kwizihiza umunsi w’Intwari z’igihugu wahujwe n’inama ya Komite Mpuzabikorwa y’Akarere
Muri ibi birori byo kwizihiza umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu n'inama ya Komite Mpuzabikorwa Depite Emma Furaha Rubagumya mu kiganiro yatanze yabwiye abitabiriye ko ubutwari bw’Abanyarwanda ari umurage w’abakurambere abariho ubu n’abazabakomokaho basabwa kwiyemeza gukomeza, yabibukije kurangwa n'indangagaciro y'ubutwari no gukunda igihugu,Yabwiye abayobozi bitabiriye gufatanya n'abaturage mu iterambere ry'Akarere no gushyira mu bikorwa ibiteza imbere abaturage.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Prof. Dr. Kabera Callixte yabwiye abitabiriye uyu munsi ko bibuka bakanazirikana ibikorwa byiza byaranze Intwari z’igihugu no guharanira no guharaniora gutera ikirenge mu cyabo kuko berekanye urugero rwiza bityo ko buri wese akwiye guharanira ibikorwa by’ubutwari.
Muri uyu munsi mukuru abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abahahagarariye urubyiruko rw’abakorerabiushake basinye imihigo imbere y’umuyobozi w’Akarere hamwe na Perezida w’inama Njyanama y’Akarere.
Imihigo basinywe ikubiyemo ibikorwa bitandukanye bigamije kurengera abana, gukumira no kurwanya indwara ziterwa abana, kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana,kugarura abana mu ishuri, Gukura abana mu buzererezi no kubarinda imirimo ivunanye.
Imihigo yo kurwanya ubukene, ikubiyemo ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha abaturage kwikura mu bukene, gukangurira abaturage kwibumbira mu matsinda yo kwiteza imbere no kuzigama; kwigisha imyuga urubyiruko no kubafasha kwibumbira mu matsinda.