Kwitegura hakiri kare byabafashije gutwara ibikombe mu mupira w’amaguru

Imikino y’amarushanwa Umurenge Kagame Cup y’umupira w’amaguru mu karere ku wa 09/02/2025 yasize umurenge wa Kirehe wegukanye ibikombe mu mupira w’amaguru mu bagabo n’abagore, hamenyekana abegukanye ibihembo mu mikino yose.

Aya marushanwa yahuje imirenge yose yo mu Karere,mu mupira w’amaguru, mu bagabo n’abagore igikombe cyegukanwe n’Umurenge wa Kirehe, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kirehe yavuze ko kugira ngo begukane irushanwa Kagame Cup mu mukino w’abagore n’abagabo ko bafashe umwanya wo gutegura ikipe zabo  hakiri kare bakaba  bizeye ko bazagera no ku rwego rwo hejuru.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinwe iterambere ry’ubukungu yavuze ko aya marushanwa agamije guteza imbere umuturage yagenze neza kandi ko abaturage  bayishimiye kuko abahuza  yibutsa abyitabiriye ko Intego y’irushanwa ni Umuturage ku Isonga, aho agombwa serivisi nziza mu miyoborere no mu bindi bikorwa byose agiramo uruhare.”

Umurenge Kagame Cup ni amarushanwa ngarukamwaka yatangiye muri 2006, icyo gihe yitwa “Amarushanwa y’Imiyoborere Myiza”, aho yashyizweho mu rwego rwo kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza.

Muri 2010, nibwo aya marushanwa yatangiyekwitwa  “Umurenge Kagame Cup” mu rwego rwo kuzirikana no guteza imbere amahame y’Imiyoborere myiza.