KWITA KU RUBYIRUKO MU BIRUHUKO BIGAMIJE KUBUNGABUNGA UBUZIMA BW'ABANA NO KUBARINDA INGESO MBI
Amahugurwa y’abatoza bazakurikirana gahunda yo kwita ku rubyiruko mu biruhuko azatangira ku itariki 23 Nyakanga 2025 akaba ateganijwe kugera tariki 29 Kanama 2025 ni gahunda ifite insanganyamatsiko igire iti: ‘Ubuzima bwiza, agaciro kanjye”
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mme Mukandayisenga Janviere, yasabye gushyiraho komite ishinzwe gushyira mu bikorwa gahunda ku nzego zose, gushishikariza urubyiruko kwitabira, kugena aho urubyiruko ruzatorezwa kandi hameze neza,abasaba ubufatanye no gukurikirana ko igikorwa kizagenda neza; barasabwa gutanga raporo y’uko gahunda yo Kwita ku Rubyiruko mu Biruhuko ikorwa buri cyumweru mu Karere kose.
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Pudence Rubingisa mu nama n'abatoza bazakurikirana gahunda yo kwita ku rubyiruko mu biruhuko yabasabye kugira imbaraga mu byo bakora abasaba kugira isuku n'isukura n'ibikorwa byiza, yabashimiye uburyo bitabiriye.
Gahunda y’Urubyiruko mu biruhuko ifasha abana n’urubyiruko gukoresha neza ibiruhuko birinda kujya mu ngeso mbi zabangiriza ubuzima, basobanurirwa gahunda za Leta zifasha abaturage aho batuye, batozwa imirimo y’amaboko, kugira ishyaka ry’u Rwanda n’umuco wo kwitanga.
Mu Karere iyi gahunda iteganyijwe kuri uyu wa wa 23 Nyakanga 2025 kugeza kuwa 29 Kanama 2025 mu Karere hose ku rwego rw’Akagali ndetse hakazabaho site y’icyitegererezo kuri buri murenge mu Karere. Iyi gahunda yabanjirijwe n’amahugurwa yahuje abatoza bazatoza ibyiciro ndetse n’Abayobozi ba sites.
Gahunda yo kwita ku rubyiruko mu biruhuko igamije kubungabunga ubuzima bw'abana barindwa ingeso mbi nko gukoresha ibiyobyabwenge, gushorwa mu buraya n'ibindi byakwangiza ubuzima bwabo.
Binyuze muri iyi gahunda kandi abana bazigishwa umuco nyarwanda n'ibiwugize, kuvumbura no gukuza impano zabo zitandukanye no kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere ry'lgihugu bagira uruhare rugaragara mu gusukura aho batuye, gufasha abatishoboye n'ibindi.
Uyu mwaka, gahunda y’Intore mu biruhuko zabera ku rwego rwa buri kagari, ariko habeho site y’icyitegererezo imwe muri buri murenge.