KUHIRA HAKORESHEJWE IMIRASIRE Y'IZUBA BYABAFASHIJE KWEZA IMYAKA YABO

Abaturage b’umudugudu wa Gicuma, Akagari ka Gasarabwayi mu murenge wa Musaza bishimira ko kuhira bakoreshejwe imirasire y’izuba byabafashije kweza imyaka yabo, ubu bakaba bari guhinga ibishimbo nyuma yo kweza ibigori aho bahinga bifashishije kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba,ubu bakaba bari kweza neza.

Ku bufatanye n'umushinga ugamije guhangana n'imihindagurikire y'ibihe [LDCF3] binyuze muri REMA, abaturage b’Umudugudu wa Gicuma mu kagari ka Gasarabwayi mu Murenge wa Musaza bavuga ko aho batangiriye kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba, baciye ukubiri n’amapfa ya hato na hato, bakaba bahinga bakihaza bakanasagurira amasoko.

Abaturage bavuga ko mbere iyo izuba ryacanye wasangaga kweza ari ikibazo nta kizere cy’uko imyaka bahinze izera. Ku bufatanye n'umushinga ugamije guhangana n'imihindagurikire y'ibihe [LDCF3] binyuze muri REMA/RWANDA,icyanya cyuhirwa cyatunganijwe mu murenge wa Musaza (Musaza Solar powered Irrigation system),gifite ubuso bungana na 80 ha, ubu abaturage bahahinga bavuga ko kuhira bituma beza.

Ntaganda Valens ni umuturage mu mudugudu wa Gicuma mu kagari ka Gasarabwayi avuga ko aho batangiriye kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba, baciye ukubiri n’amapfa ya hato na hato, ubu bakaba  bahinga bakihaza bakanasagurira amasoko.

Icyo abaturage bakorera ubuhinzi mu cyanya cyuhirwa cya Musaza bahurizaho bemeza ko kuri ubu bari kwifashisha izuba ryajyaga ricana ibihingwa byabo bikuma, noneho buhira ibihingwa byabo kimwe mu bintu byabazamuriye iterambere.