KU RWEGO RW'AKARERE MU MURENGE WA KIGINA HATANGIRIJWE UKWEZI KWAHARIWE UBUMWE N'UBUDAHERANWA

Bwana Rangira Bruno, Umuyobozi w'Akarere ageza ubutumwa ku baturage bo mu Murenge wa Kigina
Imiryango 5 yorojwe inka mu Murenge wa Kigina

Kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Ukwakira 2025, ku gicamunsi mu Murenge wa Kigina mu kagari ka Gatarama, Komite Nyobozi y'Akarere iyobowe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira Bruno bifatanyije n'abaturage mu gikorwa cyo gutangiza ukwezi kwahariwe ubumwe n'ubudaheranwa ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twimakaze ubumwe n'ubudaheranwa”

Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira Bruno atangiza ukwezi ko kuzirikana Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda yabasabye kuba umwe, kureba kure, kwiririnda amacakubiri n'ivangura, kwirinda Jenoside n'ingengabitekerezo yayo, kwigisha urubyiruko no kuruha amakuru y'ukuri ku mateka y'u Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira yakomeje agira ati: “Igihugu cyacu nyuma y’imyaka 31 cyahisemo ubumwe, ikindi ni ugutekereza byagutse atari bimwe byo kumva ngo turi abakene, icya gatatu ni ukubazanya inshingano."

Hatangizwa ukwezi ko kuzirikana Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda, haremewe inka 5 abaturage batishoboye, bafata n’umwanya wo gutanga ibitekerezo no gufata ingamba ku mbogamizi n'ibibazo byagaragajwe.