KU RWEGO RW'AKARERE, MU MURENGE WA GAHARA HATANGIRIJWE UKWEZI KWAHARIWE URUHARE RW'UMUTURAGE MU IGENAMIGAMBI

Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira Bruno ubwo yaganiraga n'abaturage bo mu Murenge wa Gahara
Abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibyo bifuza byajya mu igenamigambi rya 2026-2027

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Gahara, mu Kagari ka Muhamba mu nteko y’abaturage, aho hatangirijwemo ku mugaragaro na gahunda y’ukwezi kwahariwe uruhare rw'umuturage mu igenamigambi ry'umwaka utaha wa 2026-2027.

Iyi gahunda y'ukwezi ko kwakira ibyifuzo by'abaturage bizashyirwa mu igenamigambi, ifite insanganyamatsiko igira iti: “Muturage w'Akarere ka Kirehe hora ku isonga utanga ibitekerezo by'igenamigambi 2026-2027”. Ni gahunda iri kubera no mu mirenge yose igize Akarere.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bwana Rangira Bruno, yabwiye abaturage bo mu Murenge wa Gahara ko bisaba ko ibyifuzo by'abaturage byakirwa hakiri kare, kugira ngo hazarebwe ubushobozi buhari icyo kintu abaturage bakenewe gikorwe.

Ati: “Iyo tuvuze ngo umuturage ku isonga, ubuyobozi bwegerejwe abaturage ni aho ngabo bihera, ko tuza tubagana kugira ngo mutubwire ibyo mwifuza turebe ibishoboka, ibitahita bishoboka nabyo tukabishyira kuri gahunda kugira ngo igihe ubushobozi buzaboneka bizakorwe.”

Hakiriwe ibyifuzo bitandukanye by'abaturage byiganjemo gusaba guhabwa ibikorwaremezo by' amashanyarazi, amashuri n'imihanda myiza; imbuto nziza y'ibijumba, n'ibindi bitandukanye; bikaba byarakiriwe kandi bizahuzwa bitoranywemo ibyihutirwa bishakirwe ingengo y'imari bikorwe.

Mu bundi butumwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira Bruno yasabye abaturage kurangiza itera muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2026A, no kwita ku buhinzi n’ubworozi, kwitabira umurimo no kuwunoza, bagakora cyane kugira ngo barusheho kwiteza imbere na bake bakiri mu bukene babuvemo.

Yasabye abaturage b'i Gahara kandi kwita ku isuku, kwirinda icyorezo cy’ubushita bw’inkende(Mpox) giherutse kugaragara mu gihugu cy'abaturanyi cy'u Burundi, bakajya batanga amakuru ku muntu wese waza mu karere mu buryo butemewe n’amategeko no kwirinda ingendo zitari ngombwa mu gihugu cy’abaturanyi.