KU RWEGO RW'AKARERE MU MUGANDA USOZA UKWEZI HASANWE UMUHANDA MU KAGARI KA NYABIKOKORA
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26/04/2025 mu Karere ka Kirehe abaturage bitabiriye igikorwa cy'umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mata 2025, wibanze ku bikorwa byo gusana imihanda mu rwego rwo kurwanya isuri, gusibura inzira z’amazi no gucukura ibinogo biyafata. Ni umuganda wakorewe mu midugudu yose igize Akarere ariko Ubuyobozi bw’Akarere bukaba bwagiye buhitamo aho bwifatanya n’abaturage. gr1
Ku rwego rw’Akarere Kirehe, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bwana Rangira Bruno yifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Nyabikokora, Umurenge wa Kirehe mu muganda usoza ukwezi ahakozwe umuhanda mu rwego rwo gukomeza kugira ubuhahirane hagati y’abaturage batuye mu kagari ka Nyabikokora mu Murenge wa Kirehe hamwe n’indi mirenge bihana imbibi.
Nyuma y’umuganda abaturage bakaba baganirijwe ku bikorwa bitandukanye.
Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno yahaye ubutumwa butandukanye abaturage abasaba kwigira, umutekano, kwirinda amakimbirane yo mu Muryango, gutanga ubwisungane mu kwivuza na Ejo Heza ku gihe,abasaba ko buri wese yita ku mahirwe bamwegereza kugira ngo bimufashe, gutera intambwe imuzamura aheza, abasaba kubaka bubahirikiza igishushanyombonera, avuga ko nk’ubuyobozi bahari kugira ngo babafashe bubake ahemewe kandi byubahirije amategeko.
Basabwe kwita ku isuku y’aho batuye n'aho bakorera, isuku y’inyubako zihuriramo abantu benshi zigahora zifite isuku ihagije, isuku y’ubwiherero birinda umwanda ukabije, abasaba kandi kwibutsa abana kujya ku ishuri bose kandi ku gihe.
Umuturage witabiriye Umuganda usoza ukwezi kwa Mata 2025 , witwa Ndayisenga Valens wo mu Mudugudu wa Byimana mu Kagari ka Nyabikokora avuga ko gukora Umuganda bibafasha iterambere aho batuye, kuko nk'ubu ubufashije gukora umuhanda bakabona uburyo abantu biteza imbere mu bikorwa byabo bya buri munsi.