KU RWEGO RW'AKARERE, IBIRORI BYO KWIZIHIZA ISABUKURU Y'IMYAKA 31 ISHIZE U RWANDA RWIBOHOYE BYABEREYE MU MURENGE WA MUSAZA
Hirya no hino mu Karere, kuri uyu wa Gatanu, tariki 04 Nyakanga 2025, habereye ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye no gutaha ibikorwa byagejejwe ku baturage hagamijwe kwihutisha iterambere n’imibereho myiza y’abaturage. Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno, inzego z’umutekano, Abayobozi n’abakozi b’Akarere bifatanye n’abaturage bo mu Murenge wa Musaza mu birori byo kwizihiza uyu munsi.
Mu rwego rwo kwizihiza ibi birori, byabimburiwe no gutaha umushinga wo kuhira wa Gicuma, mu Kagari ka Gasarabwayi, mu Murenge wa Musaza, aho abaturage buhira ku buso bwa hegitari 80 hakoreshejwe ingufu ziva ku mirasire y’izuba; uyu mushinga ukaba ufasha abaturage kubona umusaruro no kubungabunga ibidukikije.
Ni ibirori byanaranzwe no kwishimira mu ndirimbo n’imivugo, aho u Rwanda rugeze muri iyi myaka 31 ishize Igihugu kibohowe, gushimira Ingabo zari iza RPA Inkotanyi ziyobowe na Perezida wa Repubulika zahagaritse Jenoside, zikabohora u Rwanda;ubu amahoro, umutekano imiyoborere myiza n’iterambere bikaba aribyo byimakajwe.
Lt. Col. Vincent Butera Umuyobozi w’Ingabo z’Inkeragutabara mu Karere yabwiye abaturage ko umutekano muri rusange uhagaze neza, abasaba kwirinda ibirimo urugomo, kwirinda ubujura n’ubusinzi, kwirinda gusambanya abana, kurinda ibimaze kugerwaho; hagashyirwa imbaraga mu gukaza amarondo.
Bicamumpaka Jean Sauveur, Umukuru w’Umudugudu wa Kanombe, mu Kagari ka Musaza yatanze ubuhamya bw’uburyo yatejwe imbere n’ubuhinzi bwa kawa, ubu akaba afite iterambere rifatika ryivugira, ashimira cyane Ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite.
Muri ibi birori, hashimiwe imidigudu yamaze kwesa umuhigo wa Mituweli y’uyu mwa 2025-2026, irimo Umudugudu wa Mubuga, mu Kagari ka Mubuga n’umudugudu wa Kanyinya ya II mu Kagari ka Musaza; aho ubu abatuye iyo midugudu yombi batangiye kuzigamira umwaka wa 2026-2027.
Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno yavuze ko muri ibi birori byo kwibohora 31, ari ngombwa gusubiza amaso inyuma no gutekereza k’uko iki gihugu cyari kimeze mbere kirangwa n’ivangura n’amacakubiri, giheza abanyarwanda bamwe; n’aho u Rwanda rugeze ubu. Yavuze ko ubu u Rwanda rwibohoye ayo mateka mabi, rukaba ari Igihugu gifite imiyoborere myiza irangwa no guha amahirwe buri wese, kubungabunga umutekano, no kugeza kuri bose iterambere mu bukungu no mu byiciro byose by’ubuzima bw’Igihugu.
Umuyobozi w’Akarere Rangira kandi yasabye abaturage ubufatanye mu gusigasira ibyagezweho yaba mu buhinzi, ibikorwaremezo, amashuri n’amavuriro, umutekano, gukomeza kwitabira gahunda zose za Leta, no gukoresha neza amahirwe Igihugu cyahaye buri mu nyarwanda mu kwiteza imbere.