KU KARERE HACANYWE URUMURI RW’ICYIZERE

Mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uyu wa Mbere tariki 07 Mata 2025, Umuyobozi w’Akarere Rangira Bruno, ari kumwe n’abandi bagize komite nyobozi, Ubuyobozi bwa IBUKa, inzego z’umutekano n’abahagarariye abafatanyabikorwa b’aka karere bacanye urumuri rw’icyizere ahabigenewe mu busitani buri ku cyiciro cy’akarere.

Ni nyuma y’uko abayobozi bari bavuye gutangiza gahunda yo kwibuka ku rwego rw’Akarere  igikorwa cyabereye ku kayaga gato ka Rubonobono, aho abayobozi, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ababo bishwe bajugunywe muri ako kayaga, babanje gushyira indabo no kunamira abatutsi bishwe bakajugunywamo.

Mukakabayiza Trifonia yatanze ubuhamya bw’uburyo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko banyuze mu nzira ikomeye cyane, ashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside hakagira abarokoka, agaragaza kandi ko kuba ubu abasha kuvuga ari inyigisho z’isanamamitima n’ubumwe n’ubwiyunge Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda yashyizeho.

Perezida w’Umuryango IBUKA mu karere, Nduwimana Bonaventure yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abafite ababo bishwe bakarohwa mu kayaga ka Rubonobono, abasaba kudaheranwa n’amateka no kwibuka biyubaka. Yashimiye cyane ingabo z’Inkotanyi zahagaritse Jenoside, avuga ko kwibuka bikwiye gusigira buri wese isomo ryo guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Umuyobozi w’Akarere, Rangira Bruno mu ijambo rye na we yabanje kwihanganisha abafite ababo bajugunywe mu kiyaga gito cya Rubonobono, ati: “Nimwihangane, kandi Jenoside ntizongera kubaho ukundi.”

Yasabye abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, kurwanya abashaka kuyihembera, no kudaha icyuho  uwo ari we wese washaka gusubiza Igihugu inyuma mu mateka mabi ya Jenoside.

Yakomeje agira ati: “Ntabwo wavuga amateka ya Jenoside n’uko yahagaritswe utavuze ubutwari no kwitanga by’Inkotanyi, abari abasirikare ba RPA kandi n’uyu munsi dukomeza gushima.”

Umuyobozi w’Akarere kandi yasabye abaturage ko muri iyi minsi 100 yo kwibuka, bakomeza kwitabira ibikorwa byo kwibuka, kwegera abarokotse no kubafata mu mugongo  kugira ngo muri ibi bihe batumva bari bonyine.

Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi  igira iti “Kwibuka Twiyubaka.”