KU BUFATANYE NA ‘HDI’ HATANZWE AMAHUGURWA AGAMIJE GUKUMIRA UBWANDU BUSHYA BWA VIRUSI ITERA SIDA

Ibyiciro byahuguwe byasabwe ubufatanye mu gukumira ubwandu bushya bwa SIDA

Kuri uyu wa Mbere, mu karere hatanzwe amahugurwa yateguwe ku bufatanye bw'Akarere n'umuryango Nyarwanda wita ku buzima-HDI (Health Development Initiative) hagamijwe kurwanya no gukumira ukwirakwira ry'ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe mibereho myiza Madame Mukandayisenga Janviere yitabiriye anatangiza ku mugaragaro aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye HDI. 

Aya mahugurwa agamije kurwanya ikwirakwira ry’ubwandu bushya bwa Virus itera SIDA yitabiriwe n’ibyiciro bitandukanye harimo abaforomo n’abaforomokazi bakora muri Service ya ARV ku bigo nderabuzima no ku bitaro byo mu karere, ibyiciro by'abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura Virus itera SIDA; n'abafashamyumvire mu gukumira no kurwanya virusi itera SIDA.

Muri aya amahugurwa, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe mibereho myiza Madame Mukandayisenga Janviere yashimye umufatanyabikorwa HDI wateguye aya mahugurwa cyane mu Intara y’Iburasirazuba ifite igipimo cy’ ikwirakwira ry’ubwandu bushya kiri hejuru. Yasabye kandi abitabiriye amahugurwa, abasaba gukurikiza inama zitangwa n’abaganga ku rwego rwo guhangana ndetse no kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bushya.