KU BUFATANYE NA CERTA FOUNDATION HAKOMEJE UBUKANGURAMBAGA BWO KURWANYA IHOHOTERA RISHINGIYE KU GITSINA

Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira Bruno, ageza ubutumwa ku biganjemo urubyiruko bitabiriye ubukangurambaga
Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira Bruno, yabanje kwakira Ambasaderi wa Canada Madame Julie Crowley n'Umuyobozi wa Certa Foundation Madame Florida Kabasinga baganira ku ngingo zirimo gukomeza ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Ukuboza 2025, ku bufatanye n’Umuryango Certa Foundation, Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno yitabiriye anatanga ubutumwa mu bukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, bufite insanganyamatsiko igira iti “Twubake umuryango uzira ihohotera”

Ni ubukangurambaga bwitabiriwe abarimo Ambasaderi wa Canada mu Rwanda Madame Julie Crowley, Ubuyobozi bwa Certa Foundation, abafatanyabikorwa batandukanye n’urubyiruko.

Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira yavuze ko kubaka umuryango nyarwanda utarangwamo ihohotera bisaba uruhare rwa buri wese, bityo asaba buri wese kurirwanya, avuga ko nk’akarere hari gahunda yo gukomeza uru rugamba rwo gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina; ashimira Certa Foundation n’abandi bafatanyabikorwa ku bufatanye.

Umuyobozi w’umuryango Certa Foundation Madame Florida Kabasinga yagarutse ku kuba guceceka bikomeza guha imbaraga abakora ihohotera rishingiye ku gitsina, avuga ko gukumira ihohotera bitangirira mu muryango; asaba abaturage gutanga amakuru ku ihohotera ribaye kugira ngo ricike.

Ambasaderi wa Canada mu Rwanda Madame Julie Crowley, yashimiye Akarere ka Kirehe ku bwo gushyira imbaraga muri ubu bukangurambaga, yemeza ko n’Igihugu cye kizakomeza gushyigikira ibikorwa byo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina no guteza imbere umutekano wo kuri murandasi.