Kirehe:Ingengo y’imari y’Akarere ivuguruye hiyongereyeho asaga Miliyari Eshatu

Mu cyumba cy'inama cy'Akarere habereye inama y’inama Njyanama idasanzwe y’Akarere iyobowe na Perezida w'inama Njyanama y'Akarere Prof.Dr Kabera Callixte aho yareberaga hamwe uburyo bwo kwemeza ingengo y’Imari ivuguruye. 

Ni inama yo kwemeza ingengo y’imari ivuguruye 2024/2025 y’Akarere ka Kirehe yiyongereyeho Miliyari 3,807,173,204. 

Mu nama yo kwemeza ingengo y’imari ivuguruye 2024/2025 y’Akarere ka Kirehe yateranye hiyongereyeho amafaranga  Miliyari  3 na Miliyoni 807 n’ibihumbi 173  na 204,iyari yaratowe yari Miliyari 36,053,108,565. ubu ingengo    yimari ivuguruye irangana na Miliyari 39,860,281,769.

Ni inama yari ifite gahunda yo gusuzuma no kwemeza ingengo y’imari y’Akarere ivuguruye umwaka wa 2024-2025, yatoye inemeza  ingengo y'imari y'Akarere y'umwaka wa 2024-2025 ivuguruye (Budget Revision) Miliyali 39,860,281,769 Frw,igezwaho raporo y’amezi atandatu ku mikoreshereze y’ingengo y’imari y’Akarere umwaka wa 2024/2025  kandi ifata umwanya wo gusuzuma umushinga w’ingengo y’imari y’Akarere 2024/2025 ivuguruye

Abagize inama Njyanama y'Akarere bemeje ingengo y'Imari y'Akarere ivuguruye,ikaba yaratowe ijana ku ijana n’abajyanama bari bitabiriye iyo nama umuyobozi w’inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe Prof.Dr Kabera Callixte avuga ko kuba barateranye bakemeza iyi ngengo y’imari biri mu nshingano zabo, asaba abajyanama kuba aba mbere mu kureba ishyirwa mu bikorwa ry’iyi ngengo y’imari.

Ingengo y’imari y’umwaka wa 2024-2025 mu karere ka Kirehe ishingiye ku nkingi enye za Guverinoma, arizo imiyoborere myiza, ubutabera, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Bakavuga ko izibanda cyane ku bikorwa biteza imbere abaturage mu mibereho yabo ya buri munsi.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe Prof Dr Kabera Callixte yashimiye abagize inama Njyanama y’Akarere ngengo y’imari ivuguruye inonosoye neza, asaba ubuyobozi bw’Akarere kuyishyira mu bikorwa kugira ngo babashe gushyikira icyerekezo cy’Akarere neza kandi umuturage ku isonga mu bikorwa byose.