Kirehe:Barashimira leta ko yabahaye ifumbire yo kubagaza ku buntu bakaba bizeye kuzagira umusaruro ushimishije.
Hari Abaturage bo mu Karere ka Kirehe bavuga ko banejejwe n'uko ubuyobozi bwabatekerejeho bukabaha ifumbire yo kubagaza ku buntu bakaba Bizeye kuzabona umusaruro ushimishije.
Igikorwa cyo guha abahinzi ifumbire yo kubagaza cyatangijwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Nzirabatinya Modeste kuri uyu wa 31 Ukwakira 2022 kibera mu Mirenge yose igize Akarere ka Kirehe mu rwego rwo kurwanya amapfa no kuzamura umusaruro w'ubuhinzi.
Bamwe mu baturage bahawe ifumbire bagaragaje ibyishimo byinshi n'icyizere cyo kuzabona umusaruro ushimishije nyuma y'uko bahawe ifumbire.
Mukamurere Beatrice umuhinzi utuye mu Murenge wa Nyamugali, Akagari ka Kiyanzi mu mudugudu wa Kagera yagize ati " Ubu dufite icyizere cyo kuzabona umusaruro ushimishije. Baduhaye moteri yo kuvomera igihe imvura yabuze none baduhaye n'ifumbire yo kubagaza y'ubuntu ubu twizeye kuzabona umusaruro ushimishije kuko ubuyobozi budushyigikiye kandi bwifuza ko dutera imbere."
Habanabakize Elia utuye mu Murenge wa Nyamugali mu Kagari ka Nyamugali nawe yagize ati" Ifumbire yarahenze kandi abenshi nta bushobozi dufite bwo kuyigura Ariko turashimira leta ko yadutekerejeho ikaduha ifumbire ititaye ku bushobozi bwa buri wese, ubu rero twizeye ko tuzabona umusaruro mwiza tukiteza imbere tubikesha ubuyobozi bwiza bushyira imbere umuturage."
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Nzirabatinya Modeste avuga ko leta yafashe umwanzuro wo guha buri muhinzi ifumbire ititaye ku cyiciro cy'ubudehe mu rwego rwo kurwanya amapfa no kongera umusaruro muri iki gihe bigaragara ko imvura ari nkeya agasaba abahinzi kwita ku myaka yabo no kuvomera Aho bishoboka no gukoresha ifumbire bahawe neza mu buryo izabagirira umumaro.
Yagize ati" Leta iba yashoye amafaranga menshi muri iyi fumbire kugira ngo yunganire umuturage kuko yifuza ko umuturage wayo atera imbere kandi akihaza mu biribwa. Ni muri urwo rwego tubasaba gukoresha ifumbire muhawe neza mu buryo izatanga umusaruro yitezweho mugakomeza gukurikirana imyaka cyane ko twanabahaye moteri zivomera muzajya musimburanya tukazabona umusaruro ushimishije."
Umuyobozi kandi yakomeje asaba abahinzi kwirinda ba rusahurira mu nduru( abamamyi) baba biteguye kubabindikiranya ngo babagurire ifumbire bakayijyana ahandi umuturage agakomeza gupyinagazwa akavuga ko uwo bizagaragaraho ko yayiguze cyangwa yayigurishije azakanirwa urumukwiye.
Ifumbire yatanzwe ni iyo mu bwoko bwa DAP na Urea mu Mirenge yose hagendewe ku ma site inashyirwa mu mirima binyuze mu miganda yo mu matsinda.
Kugeza ubu nk'uko Akarere kabitangaza kamaze kwakira ibiro ibihumbi 156 bya Urea n'ibiro ibihumbi 115 bya DAP kandi biracyaza. Imaze kugezwa ku ma site mu Mirenge ni ibiro ibihumbi 25,500 bya DAP n'ibiro ibihumbi 58,700 bya Urea.