Kirehe-Urugaga rw’abikorera(PSF) batoye Komite nshya
Abikorera ku rwego rw’Akarere ka Kirehe , kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2018 bitoreye abayobozi bazabahagararira muri manda y’imyaka itatu, ni amatora yabanjirijwe n’ayo ku rwego rw’akagari n’umurenge.
Muri aya matora y’abahagarariye urwego rw’abikorera(PSF) ku rwego rw’Akarere uwatorewe umwanya wa Perezida, ariwe ugomba kuyobora abikorera mu Karere ka Kirehe mu gihe cya manda y’imyaka itatu ni Mutabazi Augustin, uzungirizwa na Ntakwasa Valentine hamwe na Nsengiyumva Bernardin.
Aya matora yitabiriwe n’abikorera biganjemo abacuruzi hamwe n’abacukuzi n’abandi bakora imirimo itandukanye ibateza imbere batowe ku rwego rw’umurenge n’urwego rw’Akagari abatoye bakoresheje uburyo bwo kwandika aho bahabwaga impapuro utora akandika izina ry’uwo ashaka, urushije undi amajwi akemezwa.
Mutabazi Augustin watorewe kuba Perezida wa PSF mu Karere ka Kirehe yasabye bagenzi be bamugiriye icyizere hamwe na Komite akuriye gufatanya mu bikorwa bizamura urwego rw’abikorera mu Karere.
Yagize ati ” Mbashimiye icyizere mwangiriye mukantora. Inshingano mumpaye kimwe n’abo dufatanije ku rwego rw’Akarere, tudafatanije ntacyo twageraho. Nidukora nk’ikipe ibyo tuzagambira kugeraho byose tuzabigeraho, inama zanyu zirakenewe ngo nibura dukore ku buryo mu myaka 3 tuzaba dufite igikorwa cyitirirwa PSF mu Karere kacu.”
Abitabiriye igikorwa cy’itora ry’abahagarariye PSF mu Karere, ni abari batowe ku rwego rw’Akagari bose n’urwego rw’umurenge. Bivuze ko imyanya yavuyemo abatowe ku rwego rw’Akarere igomba kuzuzwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu Nsengiyumva Jean Damascene yasabye abatowe kuba umusemburo wa bagenzi babo mu bikorwa byiza bagira inama abo bahagarariye muri gahunda zo kwiteza imbere muri rusange,abakangurira gukorera hamwe kugira ngo bateze imbere Akarere ka Kirehe.
Inteko itora ku rwego rw’akagari iba igizwe n’abanyamuryango ba PSF mu Kagari, mu Murenge ikaba igizwe n’abatowe ku rwego rw`Utugari tugize uwo Murenge. Inteko yatoye ku rwego rw’Akarere yari igizwe n’abatowe ku rwego rw’Umurenge ndetse n’abaperezida b’Utugari twose tugize ako Karere.