Kirehe: Umuyobozi w’Akarere yasabye Abanyamabanga Nshingwabikorwa bahawe moto kwirinda kwica amategeko y’umuhanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe RANGIRA Bruno yasabye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bahawe moto kwirinda kwica amategeko y’umuhanda bakirinda gutwara nta ruhushya cyangwa basomye ku gatama. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 17 Mutarama 2023 ubwo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bahabwaga moto mu cyiciro cya 2 nyuma y’abari baherutse kuzihabwa ku wa 28 Ukuboza 2022.
Yagize ati “izi moto ni izo kubafasha kurushaho gutanga serivisi nziza umuturage akeneye kandi ku gihe zikabafasha mu ngendo mukora mukurikirana ibikorwa bigamije iterambere ry’umuturage ariko nanone muzirikane n’ubuzima bwanyu mwirinda impanuka.”
Akomeza agira ati “turabizi ko mu bazihawe harimo n’abatagira ibyangombwa. Turabasaba kwirinda gutwara nta byangombwa mufite kuko abashinzwe umutekano wo mu muhanda batazabura kubafata. Ikindi ni ukwirinda gutwara mu gihe mwanyoye inzoga mu rwego rwo kwirinda impanuka no kuzirinda abandi.”
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kirehe DPC SP Joemanson GASANA nawe yabasabye kwita ku mategeko y’umuhanda bubahiriza ibimenyetso byo mu muhanda anasaba abatarabona ibyangombwa kwihutira kubishaka kuko uburyo bwo kubikorera bworohejwe.
Ati “Nk’urwego rwa Polisi natwe turabasaba kwita ku mategeko y’umuhanda ndetse n’ibimenyetso byo mu muhanda. Abatarabona ibyangombwa namwe byarorohejwe kuko kuri ubu uruhushya rw’agateganyo rukorerwa hifashishijwe ikoranabuhanga.”
Abanyamabanga Nshingwabikorwa bahawe moto muri iki cyiciro cya 2 ni 15 bakurikira abandi 29 baherutse kuzihabwa, abamaze kuzihabwa bose hamwe bakaba 44. Ubuanzwe Akarere ka Kirehe kagizwe n’utugari 60 bivuze ko hasigaye Abanyamabanga Nshingwabikorwa 16 batarazihabwa muri abo hakaba harimo abashya bari gushyirwa mu myanya y’akazi bakazazihabwa nabo mu gihe bazaba bamaze gushyirwa mu myanya bose.