Kirehe: Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Ibiyobyabwenge
Mu muhango wo gutangiza ubukangurambaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ibiyobyabwenge umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald yashimiye ubufatanye na polisi y’ihihugu mu kurwanya ibiyobyabwenge birimo urumogi Ni kuri uyu wa 22/06/2017 mu karere ka Kirehe mu murenge wa Gahara ahatanzwe ubuhamya bw’ububi bw’ibiyobyabwenge.
Maniragaba Etienne utuye mu mudugudu wa w’umutuzo mu kagari ka Bisagara mu murenge wa Mushikiri ni umwe mu bakoresheje ibiyobyabwenge avuga ko: “Nta terambere igihugu cyageraho abaturage birirwa mu biyobyabwenge. Ingamba ni izo kururwanya twivuye inyuma, uwo tubonye wese tukamushyikiriza ubuyobozi”.
Muzungu Gerald, umuyobozi w’Akarere ka Kirehe avuga abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bw’urumogi,akaba asaba kongeramo imbaraga mu rwego rwo gukomeza kwirinda ibiyobyabwenge cyane urubyiruko.
Insanganyamatsiko y’ubu bukangurambaga iragira iti “Dufunge inzira y’ibiyobyabwenge turengera urubyiruko”.
Bamawe mu bacuruje ibiyobyabwenge bavuga ko nta kintu bigeze bakuramo uretse gufungwa, ariko ngo bahaboneye isomo ku buryo batazasubira mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kandi ngo batangiye kwiteza imbere babikesha ubuhinzi n’ubworozi.
Nyuma y’impanuro abaturage bahawe hangijwe ibiyobyabwenge birimo urumogi na kanyanga bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 9,705,000 Frws.
Umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ibiyobyabwenge ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti:”Twirinde ibiyobyabwenge kuko byica ubuzima n’iterambere”.