Kirehe: Ingengo y’imari y’akarere ivuguruye hiyongereyeho asaga Miliyari Ebyiri
hiyongereyeho miliyari 2,768,128,222.
Uyu munsi mu cyumba cy'inama cy'Akarere habereye inama Njyanama idasanzwe iyobowe na Perezida w'inama Njyanama y'Akarere Bwana Rwagasana Ernest iho yareberaga hamwe uburyo bwo kwemeza ingengo y’Imari ivuguruye.
Ni inama yari ifite gahunda yo gusuzuma no kwemeza ingengo y’imari y’Akarere ivuguruye umwaka wa 2019-2020,kugezwaho raporo ya Komite Nyobozi y’amezi atandatu (Nyakanga –ukuboza 2019) na gahunda y’ibikorwa by’amezi atandatu y’igice cya kabiri cy’umwaka wa 2019-2020.
Abagize inama Njyanama y'Akarere bemeje ingengo y'Imari y'Akarere ivuguruye,iyi ngengo y’imari ivuguruye yatowe ijana ku ijana n’abajyanama bari bitabiriye iyo nama Erneste Rwagasana, umuyobozi w’inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe avuga ko kuba barateranye bakemeza iyi ngengo y’imari biri mu nshingano zayo. Agasaba abajyanama kuba aba mbere mu kureba ishyirwa mu bikorwa ry’iyi ngengo y’imari.
Ingengo y’imari y’umwaka wa 2019-2020 mu karere ka Kirehe ishingiye ku nkingi enye za Guverinoma, arizo imiyoborere myiza, ubutabera, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Bakavuga ko izibanda cyane ku bikorwa biteza imbere abaturage mu mibereho yabo ya buri munsi.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe Rwagasana Ernest yashimiye inama Njyanama k’ubw’ingengo y’imari ivuguruye inonosoye neza, ariko asaba ubuyobozi bw’Akarere kuyishyira mu bikorwa kugira ngo babashe gushyikira icyerekezo baba bihaye.