Kirehe-inama y’umutekano yaguye yateranye ifata ibyemezo bitandukanye
Inama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Kirehe yateranye kuri uyu wa 31 Ukwakira 2017, mu cyumba cy’inama cy’Akarere iyobowe n’umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald ikaba yari yahuje inzego zitandukanye z’ubuyobozi nk’ingabo na polisi, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge hamwe n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari mu rwego rwo kureba uko umutekano wifashe
Muri iyi nama y’umutekano yaguye Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald akaba yibukije abayitabiriye kwibutsa abaturage kwitabira amarondo mu rwego rwo kwicungira umutekano muri iyi nama abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari bibukijwe ko bagomba kwita ku isuku aho bayobora n’abo bayobora,mu nama y’umutekano kandi bavuze ku miterere y’umutekano mu mezi atambutse,ikibazo cy’izuba,amapfa n’ingamba zo kumenya ababa bafite iki kibazo, bakaba basabye abitabiriye inama gufata ingamba ku nganda zenga inzoga zidafite ibyangombwa,bafashe n’umwanya wo kwibutsa ko ubutaka bwa Leta bwigaruriwe n’abaturage bagira uruhare mu kubukurikirana.
Iyi nama wabaye umwanya mwiza wo kwibutsa abayirimo ko bagomba gushaka uko barwanya imikorere y’umukino uzwi ku izina ry’ibiryabarezi byaba bitujuje ibisabwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald asoza inama yashimiye abari aho anabasaba gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo gushyira imbaraga mu gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge no gukaza amarondo hamwe n’ubukangurambaga ku bwisungane mu kwivuza kandi bagakomeza kwibutsa abo bayobora ko isuku ari isoko y’ubuzima bityo bagomba kuyitaho.