Kirehe-Hashyizwe imbaraga mu kuhira aho imyaka yabuze imvura 2018A

Guverineri Mufurukye atanga impanuro kuri gahunda yo kuhirira imyaka

Ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba bufatanije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe kuri uyu wa 21/12/2017 bwifatanije n’abaturage batuye mu murenge wa Kigarama mu kagari ka Kiremera mu gikorwa cy’umuganda udasanzwe wo kuhira imyaka  ahibasiwe n’izuba, mu rwego rwo gufasha abaturage ko  ibihingwa bahinze  izuba rikava  byahembuka, bakabona umusaruro muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2018A.

Ni ibikorwa byatangirije mu  Karere ka Kayonza, bikomereza mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Kigarama, mu kagari ka Kiremera  kuri uyu wa kane tariki ya  21 Ukuboza 2017.

Mu Kagari ka Kiremera, hari ikibaya  kiri ku buso bwa hegitari zisaga 70, zikorerwaho ubuhinzi, hafi y’ikibaya y’Umugezi w’Akagera, gihinzweho ibigori, ibishyimbo, ariko ibishyimbo byo byamaze kwangirizwa n’izuba ryinshi ryavuye muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2018A.

Ni ibikorwa biri gukorwa ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere,Intara, Ingabo na Polisi, Ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’Ubworozi RAB. Aho abaturage bahabwa ibikoresho byo kuhira, moteri ntoya zuhira, amashitingi afata amazi, n’imodoka izajya ibazanira amazi ikayageza mu mashitingi, yashyizwe mu byobo biyafata, biri mu mirima y’abaturage.

Ubwo bamurikirwaga ibyo bikoresho bagiye kwifashisha mu kuhira, abatuye Kigarama batangaje ko bishimiye cyane  ubu buryo bwo kuhira begerejwe kuko  buzatuma beza, mu gihe bari baramaze kwiheba ko batazabona umusaruro.

Uzabakiriho   Samson   utuye aha Kiremera yagize ati “twari twarihebye kubera ko izuba ryari rimaze kumisha ibishyimbo,  kandi inaha  nta myumbati cyangwa ibijumba wahabona kubera izuba.  Ibigori  ni byo byari bisigaye,  ubu ni ibyishimo kuko tugiye kujya twuhira. Twizeye ko byanze bikunze tuzabona umusaruro w’ibigori, kubera ubu buryo bwo kuhira  Leta y’u Rwanda iduhaye.”

Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba Mufulukye Fred avuga ko hafashwe ingamba zidasanzwe zo kuhira  mu duce twose, twagaragayemo izuba muri iki gihembwe cya 2018A kandi  hari ikizere ko ahari kuhirwa ubu, ibihingwa byiganjemo ibigori bizera.