Kirehe hakozwe ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda

Ubukangurambaga ku kwirinda impanuka

Muri gahunda z'ibikorwa bijyanye n' ubukangurambaga bwo kwirinda impanuka mu muhanda, kuri uyu wa kane tariki ya 23 Ugushyingo mu Karere ka Kirehe , ubuyobozi bw’Akarere hamwe na Polisi bakoze ubukangurambaga bw’umutekano wo mu mihanda aho abashoferi, abamotari, abanyamaguru n’abakoresha umuhanda muri rusange  bibukijwe amategeko n'amabwiriza agenga imikoreshereze y'umuhanda.

ACP Damas Gatare  wari uri muri ubu bukangurambaga muri gare ya Nyakarambi yaganirije abashoferi b’imodoka ababwira ko ari ngombwa kubahiriza amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka zitwara ubuzima bw’abaturage abandi bakamugara

Yavuze ko Polisi y’u Rwanda yashyizeho iki cyumweru cyo gukangurira abantu kwirinda impanuka, ikaba ari nayo mpamvu basabwa gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya impanuka, bubahiriza amategeko y’umuhanda ku buryo umugenzi agira icyizere cyo kugera aho ajya nta nkomyi.

ACP Gatare yibukije abanyamaguru ko bagomba kumenya ko umuhanda atari ahantu ho gukinira ko  bagomba kunyura  aho bagenewe, bakagendera ku ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda, bakambukira ahabagenewe (Zebra crossing), kandi bagashishoza mbere yo kwambuka no kwirinda kwambuka barimo gukoresha telefone.”

Yanibukije abanyamagare ko bagomba gukora kinyamwuga birinda uburangare mu  muhanda, birinda guheka ibintu byabangamira abandi bakoresha umuhanda, no kwirinda gufata inyuma ku modoka.

Yibukije  abashoferi ko bagomba kumenya ko umuhanda atari uwabo bonyine , abasaba kubaha abamotari n’abanyamaguru abasaba ko niba babona batangiye kwambuka umuhanda bajya bahagarara bakabanza kwambuka kuko nabo bafite uburenganzira mu muhanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald akaba yasabye ko hakubahirizwa amabwiriza ajyanye no gukoresha umuhanda neza nkuko ubuyobozi bwa  bwa Polisi bubikangurira abatwara n’abakoresha umuhanda,akaba kandi ashimira Polisi y’igihugu kuba bakomeza ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda.

Ubu bukangurambaga bwasojwe hashyirwa ibimenyetso ku modoka biriho ubutumwa bwo kwirinda impanuka zo mu muhanda bukaba bufite insanganyamatsiko igira ati:”Menya kandi wubahirize amategeko y’umuhanda, urengera ubuzima.”