Kirehe: Hagiye kubakwa inzu ngari y’imyidagaduro(Gymnasium) izatwara hafi miliyari 4.5

Ubuyobozi bw'Akarere ka Kirehe butangaza ko mu Karere ka Kirehe hagiye kubakwa inzu ngari y'imyidagaduro (Gymnasium) izuzura itwaye amafaranga arenga miliyali enye na miliyoni magana abiri na mirongo itanu (4,250,000,000 Frw)

Umushinga wo kubaka Inzu ngari y'imyidagaduro no kuvugurura inzu y’urubyiruko ihasanzwe ni umwe mu mishinga yashyikirijwe kandi ikemezwa n'Inama Njyanama y'Akarere,  ukazashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw'Akarere n'umushinga NELSAP.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe RANGIRA Bruno avuga ko inyigo yo kubaka inzu y’imyidagaduro (Gymnasium) no kuvugurura inzu y’urubyiruko igeze kure kandi ko bizafasha abaturage mu iterambere n’imibereho myiza, ndetse bigafasha urubyiruko gukuza impano nk’uko ari intego Akarere kihaye.

Yagize ati “Umushinga wo kubaka inzu y’imyidagaduro no kuvugurura ikigo cy’urubyiruko ugeze kure kandi inyigo yabyo yamaze gukorwa  imirimo yo kuyubaka ikaba itangira vuba aha. Ni amahirwe menshi ku bacuruzi bo mu Karere kuko igihe twagize imikino n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi abatanga serivisi nk’amahoteri n’abacuruzi bazacuruza batere imbere bityo iterambere ry’Akarere rirusheho kwiyongera.”

Akomeza agira ati “Icyo dushyize imbere ni uguteza imbere impano z’abakiri bato. Kuri ubu dufite isiganwa ry’amagare GISAKA RACE, imikino ya Volleyball,… byose rero bifasha urubyiruko rwacu kugaragaza impano zabo no kuziteza imbere. Inzu y’imyidagaduro izubakwa nayo iri mu bizafasha urubyiruko cyane mu guteza imbere impano zizabateza imbere.”

Inzu ngari y’imyidagaduro(Gymnasium) iteganywa kubakwa mu Karere ka Kirehe izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 1200 kandi bicaye neza, ikazaba ifite ikibuga cya Basketball, ikibuga cya Volleyball, ikibuga cya Handball, ndetse n’ikibuga cya Football.

Uretse ibibuga bikinirwamo imikino itandukanye kandi izaba ifite ibyumba bizajya byifashishwa mu gukora imyitozo ngorora mubiri(Aerobic & Fitness), ikazaba ifite ubushobozi bwo kwakira amakipe  4 icyarimwe, ibyumba bikorerwamo inama, ibyumba byakorerwamo ubucuruzi  n’ibindi,  ikazuzura itwaye agaciro k’Amafaranga y’uRwanda angana na Miliyari enye na Miliyoni mana abiri na mirongo itanu(4,250,000,000 Rwf).

Ifoto: Ishusho y’inzu y’imyidagaduro izubakwa.

Ifoto: Uko imbere hazaba hameze.