KIREHE: DUFITE INTEGO YO KONGERA UMUSARURO NO GUHAZA IGIHUGU BINYUZE MURI GAHUNDA YO KUHIRA (IRRIGATION SCHEME)

Nyuma y’uko Akarere ka Kirehe gafashe umurongo wo kunoza uburyo bwo kuhira ibihingwa mu rwego rwo kongera umusaruro no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, akanyamuneza ni kose ku bagejejweho ubu buryo bwo kuhira (Irrigation scheme) by’umwihariko abakorera ubuhinzi mu cyanya cyuhirwa cya Mpanga n’icya Nasho.

NYIRASINUMVAYABO Anne  ukorera ubuhinzi mu cyanya cyo kuhira cya Nasho ni umwe mu bishimira impinduka n’iterambere amaze kugeraho abikesha uburyo bwo kuhira begerejwe n’ubuyobozi.

Mu buhamya bwe, yatubwiye uburyo yari amerewe nabi atagira icyo kurya kuko umurima ungana na hegitari yari afite utatangaga umusaruro kubera izuba rikunze kwibasira  ako gace.

Aragira ati “Nahingaga imyumbati yonyine  kuko ntakindi gihingwa cyari kuhera nkatungwa n’ubugari gusa nabwo butampagije. Nari imfite ubukene buteye ubwoba ariko nyuma tubona leta ituzaniye ubu buryo bwo guhinga twuhira mbese sinabona icyo mvuga uretse gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’uRwanda Paul KAGAME wadutekerejeho akatugoboka inzara n’ubukene bitugejeje habi.”

NYIRASINUMVAYABO avuga ko ubu kuri hegitari asaruramo Toni cumi n’imwe z’ibigori (11 Ton/Ha.) akihaza mu biribwa agasagurira n’amasoko.

Ati “Uyu murima ubona nicwaga n’inzara kandi nkwufite ariko ubu nsaruramo Toni 11 z’ibigori kandi umusaruro mbona ugenda wiyongera muri buri gihembwe cy’ihinga. Ubu buryo bwo kuhira ni bwo nkesha ubuzima kuko bwatumye ndihirira umwana wanjye ubu akaba ari kwiga kaminuza  mwishyurira byose kandi nanavuguruye inzu yanjye nyigira nziza.”

Icyanya cyuhirwa cya Nasho cyonyine mu gihembwe cy’ihinga gishize cyari gifite impuzandengo y’umusaruro w’ibigori ungana na Toni 6.2 kuri hegitari( 6.2/Ha.), Ibishyimbo: Toni 2.5/Ha., Soya: Toni 1.5/ Ha., Imiteja: Toni 8/Ha. Mu gihe mu cyanya cyuhirwa cya Mpanga, impuzandengo y’umusaruro w,Ibigori ari Toni 5.5/Ha., Ibishyimbo: Toni 1.5/Ha, na Soya soya ikaba Toni 1.5/Ha.