Kirehe: Abayobozi b’imidugudu basabwe kugira Imidugudu itarangwamo icyaha
Abayobozi b’Imidugudu 60 mu Karere bahawe ubumenyi butuma Imidugudu yabo ihora itekanye itarangwamo icyaha kandi ikaba n’ishingiro ry’iterambere ry’umuturage aho batuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko abakuru b’imidugudu ari urwego rukomeye kuko ari bo begereye abaturage abibutsa ko iyo bakoranye neza na komite y’umudugudu aho batuye ibyaha birandurwa burundu avuga ko urwego rw’umudugudu ari urwego rwegereye biboroheye kurwanya ibyaha kugira ngo bicike aho bayobora burundu.
Umuyobozi w’umudugudu wa Remera mu kagari ka Kiyanzi Mme Nyiransengimana Françoise, yavuze ko aya mahugurwa azabafasha kunoza ishingano zabo aho bayobora bafatanyije na komite y’umudugudu bagaharanira kugira umudugudu utarangwamo icyaha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Jeanne Nyirahabimana, yavuze ko ikigamijwe ari ukugera ku muturage kuko umudugudu hari abayobozi benshi hamwe n’abakorerabushake ku buryo umwe ashobora gukurikirana aho abaturage batuye akamenya gahunda za Leta bikamufasha kwiteza imbere.
yakomeje abwira abitabiriye aya mahugurwa ko ari gahunda yatekerejwe nyuma yo kubona ko hari imidugudu y’Intangarugero igaragara hirya no hino mu Ntara bityo hatekerezwa uburyo iyi mikorere myiza yagera n'ahandi kugirango tugire imidugudu myinshi y’icyitegererezo irangwa n‘imiyoborere yegereye abaturage kurushaho,inzego zose z’abakorerabushake zikorera ku rwego rw’umudugudu n’abavuga rikumvikana babigizemo Uruhare mu rwego rwo kwihutisha iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.