Kirehe: Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bahawe moto zo kubafasha mu kazi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwahaye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari tugize Akarere moto zo kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 28 Ukuboza 2022 ubwo hakorwaga Inama Mpuzabikorwa y’Akarere.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bahawe moto  bagaragaje imbamutima zabo bashimira  leta y’uRwanda kuba yaratekereje  kubaha ibinyabiziga bizajya bibafasha mu gihe bashyira mu bikorwa inshinano zabo za buri munsi bakavuga ko bizatuma bakora akazi neza kuko bajyaga bahura n’imbogamizi zo kugera mu midugudu yose igize Akagari.

Uwineza Marie Louise, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bukora mu Murenge wa Nyamugari yagize ati “Ndanezerewe cyane kandi ndashimira cyane leta y’uRwanda  ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere muri rusange ko batwitayeho bakadufasha kubona inyoroshyarugendo kuko byatugoraga cyane cyane mu gihe dukora akazi kuko wasangaga hari ufite imidugudu 18 igize  Akagari bityo kuyizenguruka yose bikamugora.”

Ndayambaje Vincent Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kiyanzi na we agaruka ku mbogamizi bahuraga na zo zirimo urugendo ndetse no kubura uburyo bwo kugera mu gace runaka mu gihe hagaragaye ikibazo gitunguranye rimwe na rimwe ari no mu masaha y’ijoro, akomeza agira ati “ibi bigiye kudufasha mu nshingano kandi biratwongerera umwete mu gushyira mu bikorwa inshingano dushyashyanira umuturage nk’uko ari yo ntego y’Akarere kacu kuko imbongamizi ikomeye twahuraga nayo ari iy’urugendo ikaba ibonewe igisubizo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe RANGIRA Bruno avuga ko  ubuyobozi bw’Akarere bwatekereje ku kazi katoroshye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bakora bwiyemeza kubafasha mu gukemura imbogamizi bahura na zo zirimo n’izurugendo kugira ngo gahunda a Shyashyanira umuturage Akarere kihaye igerweho neza.

Yagize ati”  ubusanzwe Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bagenerwaga ibihumbi 30,000 Rwf by’amavuta (essence)  ariko ku bufatanye na Njyanama y’Akarere twaratekereje dusanga igiciro cyarazamutse natwe twongerera ingano yayo agera ku bihumbi 55,000 Rwf bikaba bizanabafasha kwishyura inguzanyo ya moto bahawe ariko kandi mu mushinga twashyikirije  Inama Njyanama y’Akarere turimo turarebera hamwe uko bajya banahabwa amavuta ( essence) kugira ngo babashe gukoresha ziriya moto.”

Ku ikubitiro, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 29 ni bo bashyikirijwe moto mu cyiciro cya mbere icyiciro cya 2 kikaba ari icy’Aabanyamabanga Nshingwabikorwa bashya bari gushyirwa mu myanya bikaba biteganyijwe ko Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari twose uko ari 60 tugize imirenge 12 igize Akarere ka Kirehe bose bazahabwa moto ishyirwa mu myanya nirirangira.