KIREHE: ABAGIZE KOPERATIVE TUZAMURANE ITUNGANYA INANASI ZOHEREZWA MU MAHANGA BARISHIMIRA ITERAMBERE BAMAZE KUGERAHO.
Abagize cooperative “TUZAMURANE” ikora ubuhinzi ikanatunganya inanasi na gaperi byoherezwa mu mahanga mahanga ikorera mu murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe barishimira iterambere bamaze kugeraho kuva aho batangiriye ubuhinzi bw’inanasi na gaperi ndetse n’uruganda ruzumisha.
Gashirabake Evariste utuye mu murenge wa Gahara, Akagari ka Rubimba mu mudugudu wa Byimana ni umwe mu batanga ubuhamya bw’iterambere amaze kugeraho abikesha kuba umunyamurango wa Cooperative Tuzamurane. Avuga ko yayinjiyemo bwa mbere mu mwaka wa 2007 ubwo yari arangije ishuri ryisumbuye ariko kuko yakomeje kwiga Kaminuza muri 2009 ntibyamushobokera ko akomeza. Nyuma yo kurangiza Kaminuza yatangiye akazi aho yari ashinzwe amashyamba mu murenge wa Mutenderi na Kazo yo mu Karere ka Ngoma ariko ngo arebye asanga akazi katabasha kumugeza ku iterambere yifuzaga yigira inama yo kujya mu buhinzi no gusubira muri Cooperative dore ko yari imaze kugira imbaraga.
Yagize ati “Kuva aho nafatiye umwanzuro wo gusubira muri Koperative kuri ubu mfite hegitari 2.5 zihinzeho inanasi nkagira na hegitari 1.3 bihinzeho gaperi. Mpereye kuri gaperi zonyine mu kwezi kwa gatandatu konyine muri uyu mwaka wa 2022 nakuyemo miliyoni zirenga 4 kandi no mu nanasi nsaruramo toni ku buryo ku mwaka nteranyije umusaruro mbona muri byose ntashobora kujya munsi ya miliyoni 8.”
Akomeza agira ati “Ubu ndi kubaka no gukora amasuku maze gukoresha arenga miliyoni 20, naguze ubutaka bwa hegitari 2 ndetse n’igice cya hegitari ihinzeho urutoki kandi byose mbikesha Cooperative.”
Kugeza ubu Koperative Tuzamurane igizwe n’abanyamuryango 143, harimo abagore 59 n’abagabo 84 bakora ubuhinzi bwa kinyamwuga kandi bw’umwimerere ikanagira n’uruganda rugezweho rutunganya inanasa binyuze mu kuzumisha zigakamurwamo amazi kugira ngo zibashe kubikwa igihe kirekire kandi zicuruzwe mu buryo bworoshye hatabayeho kwangirika ikaba ifite isoko rimwe ryo mu Bufaransa aho bagurisha inanasi na gaperi byatunganyijwe.
Jean Damascene Hakuzimana, umuyobozi w’iyi Koperative avuga ko nubwo bafite isoko aho bohereza umusaruro watunganyijwe mu Bufaransa bifuza no kwagura isoko bakagira ahandi bashobora kohereza ibicuruzwa byabo.
Yagize ati “Dufite isoko rimwe ryo mu Bufaransa ariko dukurikije umusaruro tubona turacyakeneye kwagura isoko kugira ngo twongere n’ingano y’ibyo dutunganya.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe RANGIRA Bruno, avuga ko nk’ubuyobozi bw’Akarere bushyize imbere kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi hakaba hari na gahunda yo gufasha ama Koperative kubona amasoko ahagije aho bashobora kugurisha umusaruro wabo.
Yagize ati “Koperative Tuzamurane ni imwe mu ma Koperative dufite akora neza kandi ubona ko abanyamuryango biteje imbere. Nk’ubuyobozi bw’Akarere twiteguye kubafasha mu bishoka byose byatuma umunyamuryango arushaho gutera imbere tukagira umuturage ufite iterambere rihamye. Tuzakomeza gukorana n’iyo Koperative ndetse n’abafatanyabikora batandukanye hashakwa uburyo isoko ryakwaguka hakaboneka ahandi bashobora kugurisha umusaruro wabo.”
Umusaruro urenga Toni 500 niwo abanyamuryango ba Koperative Tuzamurane basarura mu gihingwa cy’inanasi mbisi naho izibasha gutunganywa bigendanye n’isoko rihari ni izigera kuri Toni 220.