ISIGANWA RY’AMAGARE RYA KIREHE RACE RYATANZE IBYISHIMO
Mu mpera z’iki cyumweru dusoje, ku wa Gatandatu tariki 11 no ku Cyumweru tariki 12 Ukwakira 2025 mu karere habaye isiganwa ry’amagare rya Kirehe Race 2025 ryari ribaye ku nshuro ya 4, rikaba ritegurwa n’Akarere ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda-FERWACY; kuri iyi nshuro rikaba ryaratanze ibyishimo ku bakunzi b’umukino w’amagare.
Ryakinwe mu minsi ibiri ryitabirwa n'abakinnyi babigize umwuga barimo b'Abanyamahanga nk'abo mu Gihugu cya Mali bari baherutse gukina isiganwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare ku Isi ryabereye i Kigali mu Rwanda rya UCI Road World Championship.
Iri siganwa rya Kirehe Race rikaba ryaratanze ibyishimo kuri benshi nk’uko bamwe mu batuye mu Karere ka Kirehe bagaragaza ko bashimishijwe no kwakira irushanwa ry’amagare rya ‘Kirehe Race’ ryakinwaga ku nshuro ya kane muri aka Karere kuko ryatangiye kuhabera kuva mu mwaka wa 2021.
Niyogushimwa Olivier utuye mu Murenge wa Kirehe, yagize ati: “Iri rushanwa ryari ryiza cyane nishimye bitavugwa kubona niboneye n’amaso yanjye abantu basiganwa ku magare.”
Nyirarukundo na we yagize ati: “Ibi bintu nabonye ari byiza cyane byandenze, nabonaga biruka cyane kurusha imodoka, ariko nanjye nemeye nza hano nica umubyizi nje kwihera ijisho iri rushanwa, ubundi najyaga mbyumbya kuri Radio ntarabyibonera. Ababiteguye bakoze cyane”
Visi Perezida wa Mbere w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), Bwana Bigango Valentin, yavuze ko ashimira by’umwihariko Akarere ka Kirehe kagize uruhare mu gutegura iri rushanwa ko ari umusanzu ukomeye bashyira ku irushanwa ry’amagare.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bwana Rangira Bruno, yashimiye FERWACY, ndetse n’abaturage bitabiriye bagafana uyu mukino w’amagare. Yemeza ko bashaka ko mu myaka iri imbere kubona i Kirehe haza gukinirwa n’irushanwa rya ‘Tour du Rwanda’.
Yagize ati: “Ndashimira mwe mwese mwadufashije muri iki gikorwa, ijambo mfite ni ishimwe nshimira na FERWACY kuba irushanwa ryaragenze neza kandi mu mahoro, ndashimira abashinzwe umutekano batubaye hafi umunsi ku wundi ku buryo iri rushanwa badufashije rikagenda neza. Ndashimira kandi abafatanyabikorwa. Iyi nshuro yagenze neza turi no gutegura inshuro ya gatanu kandi iri rushanwa rizagenda neza kurushaho. Binakomeze no mu myaka iri imbere. Icyo nasaba ni uko mwanatuzanira Tour Du Rwanda.”
Kuri iki cyumweru, Masengesho Yvonne, ukinira ikipe ya Ndabaga Cycling Team ni we wegukanye Kirehe Race ku munsi wa 2 mu cyiciro cy’abangavu(Abakobwa batarengeje imyaka 19), ni na we wari witwaye neza kuri uyu wa Gatandatu.
Byukusenge Patrick ukinira JAVA Inovotec ni we wegukanye isiganwa rya Kirehe Race kuri iki cyumweru ryakinirwaga imbere mu Karere ka Kirehe mu cyiciro cy’abagabo bakina barabigize umwuga(Men Elites), mu gihe mugenzi we bakina mu ikipe imwe Ishimwe Brian ari we wegukanye isiganwa ry’uyu munsi mu cyiciro cy’ingimbi.