ISIGANWA RY’AMAGARE “GISAKA RACE” RYABANJIRIJWE N’IGITARAMO CY’INKERA “GISAKA MU GITARAMO” MU RWEGO RWO KWIZIHIZA UMUNSI WO GUKUNDA IGIHUGU
None ku wa 01 Ukwakira 2022, mu karere ka Kirehe habereye isiganwa ry’amagare ryiswe “Gisaka Race” irushanwa ryateguwe n’Akarere ka Kirehe gafatanyije n’Ishyirahame ry’Amagare FERWACY, rikaba ryitabiriwe n’abatari bake batuye mu Karere ka Kirehe. Ni irushanwa ryateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo gukunda igihugu rikaba ryabanjirijwe n’ijoro ry’igitaramo cy’inkera “Gisaka mu Gitaramo.”
Isiganwa ryamagare Gisaka Race ryabanjirijwe n’igikorwa cyo gushaka impano mu bato batabigize umwuga nyuma hakurikiraho ibyiciro by’ababigize umwuga birimo abakobwa 17, abasore 27 n’abagabo 41 aho bazengurutse umhanda wa Cyunuzi- Nyakarambi- Rusumo.
Icyiciro cy’abagabo cyasiganywe ku ntera y’ibirometero bisaga 102, mu gihe abagore bazengurutse intera y’ibirometero bisaga 87, benshi mu batuye Akarere ka Kirehe mu byishimo byinshi bari bazengurutse imihanda baje kwihera ijisho irushanwa rirangira Manizabayo Eric ari we uryegukanye mu cyiciro cy’abagabo naho mu cyiciro cy’abagore ryegukanwa na Nyirahabimana Claudette.
Iri siganwa ryateguwe biciye mu bufatanye bw’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare Ferwacy n’Akarere ka Kirehe. Ryakiniwe mu mihanda ya Nyakarambi, Cyunuzi na Rusumo.
Iri siganwa ryatangijwe ndetse rinitabirwa n’umuyobozi w’aka Karere, Bwana Rangira Bruno ndetse n’Umuyobozi wungirije w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’amagare Karangwa François.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yavuze ko nyuma y’uko babonye uburyo abaturage bitabiriye kandi bishimiye isiganwa ry’amagare nk’Akarere ka Kirehe biyemeje kujya bategura irushanwa rya Gisaka Race buri mwaka.
Ati “biragaragarira amaso ya buri wese ko abaturage banejejwe n’iri rushanwa ritari risanzwe riba muri aka Karere. Twiyemeje ko iri rushanwa rya Gisaka ryazajya ritegurwa buri mwaka kandi tukibanda ku kuzamura impano z’abato bikarenga kuba siporo ahubwo bikaninjiza.”
Yavuze kandi ko iri rushanwa bariteguye mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo gukunda igihugu ngo bakaba bagiye kurushaho kujya baritegura buri mwaka mu rwego rwo gushimisha abanya-Kirehe no kubakundisha siporo.
Murenzi Abdallah Perezida wa FERWACY, yavuze ko iri rushanwa ryateguwe neza kandi ryagenze neza birenze uko babitekerezaga, yemeza ko iri rushanwa ryafashije abakinnyi mu kwitegura andi marushanwa menshi bafite imbere.
Uko abakinnyi bakurikiranye: Mu bakobwa uwa mbere yabaye Nyirahabimana Claudette uwa kabiri aba Ingabire Diane mu gihe Tuyishime Jacqueline yabaye uwa gatatu.
Mu bahungu Manizabayo Eric Karadiyo yabaye uwa mbere, Uwiduhaye Mike aba uwa kabiri mu gihe Uhiriwe Byiza Renus yabaye uwa gatatu.
Ubuyobozi bw’akarere bufatanyije n’Ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare bavuga ko siganwa Gisaka Race rigiye kujya riba ngarukamwaka.