INTORE MU IKORANABUHANGA ZIRI GUHUGURWA KU MITANGIRE MYIZA YA SERIVISI Z’UBUTAKA ZITANGWA BINYUZE KU RUBUGA IREMBO
Guhera kuri uyu wa Kabiri, tariki 10 kugeza kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kamena 2025 Intore mu ikoranabuhanga[Digital Ambassadors] zo mu Karere kacu bari guhabwa amahugurwa ku bijyanye no gufasha abaturage kubona serivisi z’ubutaka zitangwa binyuze ku rubuga Irembo.
Ni amahugurwa ari gutangwa ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka[NLA], RISA, na Minisiteri y’Ibidukikije.
Atangiza ku mugaragaro aya mahugurwa, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Nzirabatinya Modeste yashimye ubufatanye bw’inzego zateguye aya mahugurwa, asaba Intore mu ikoranabuganga zayitabiriye zose kuyakurikirana neza, no kurushaho kujya batanga serivizi neza nk'abantu begereye abaturage mu bijyanye n’ikoranabuhanga, na serivisi z'ubutaka zitangirwa ku rubuga Irembo.
Yakomeje agira ati: “Turabasaba gutanga serivisi zashyirwe mu Irembo neza, kandi mwe tubafata nk’abafashamyumvire beza muri serivisi zitangwa binyuze mu ikoranabuhanga kuko mwegereye abaturage.”
Yavuze kandi ko nibatanga serivisi neza, Akarere kazakomeza kuba ku isonga muri serivisi zitangwa binyuze mu ikoranabuhanga, no muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere ya NST2.