INTEKO Z'ABATURAGE ZIFASHA GUKEMURA IBIBAZO NO KUJYA INAMA

Bwana Nzirabatinya Modeste, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu aganira n'abatuye mu Kagari ka Cyambwe

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Nzirabatinya Modeste aratangaza ko inteko z’abaturage zifasha gukemura ibibazo no kujya inama aho batuye.

Yabitangaje kuri uyu wa 16 Nyakanga 2025, mu nama yamuhuje n’abatuye Akagari ka Cyambwe, Umurenge wa Nasho mu nteko yateranye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yavuze ko Leta ihora itekereza abaturage bayo, kandi ko imibereho myiza yabo ariyo ituma ibikorwa byose bigerwaho mu buryo bwiza kandi bigatuma Igihugu gitera imbere. 

Uyu muyobozi yashimangiye ko inteko z’abaturage zituma abaturage n’ubuyobozi baganira kuri politiki z’Igihugu na gahunda z’iterambere; ndetse bagafatira hamwe ingamba zo gushyira mu bikorwa izo gahunda mu nyungu z’umuturage akaba asaba abaturage gukora, bakiteza imbere, bakirinda amakimbirane yo mu miryango.

Mu butumwa Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Nzirabatinya Modeste yagejeje ku batuye Akagari ka Cyambwe bitabiriye inteko y'abaturage kandi  bwibanze ku kubibutsa gutunga umudugudu utagira icyaha uzira abantu b'inkorabusa, kwirinda amakimbirane mu muryango, kwitabira gahunda ya Ndi inyenyeri mu muryango kuko bifasha kumenya no kwirinda amakimbirane agaragara mu ngo aho batuye.