INTEKO Z’ABATURAGE, UMWANYA WO GUFATIRA HAMWE INGAMBA Z’ITERAMBERE

Gahunda y’inteko z’abaturage mu Karere ka Kirehe yabaye umwanya Abayobozi n’abaturage bahura bagafatira hamwe ingamba kuri gahunda zigamije iterambere, hagatangirwamo ubujyanama, hakakirwa ibyifuzo bitandukanye; ndetse n’ibibazo bigakemurwa ibidahise bikemurirwa aho bigahabwa umurongo.

Mu mirenge myinshi  yo mu Karere kacu inteko z’abaturage ziba hirya no hino mu tugari mu masaha y’ikigoroba buri wa kabiri w’icyumweru mu mirenge 9 kuri 12, ndetse no ku wa Gatatu mu mirenge itatu yindi.

Nko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Mata 2025, Umuyobozi w’Akarere Rangira Bruno yifatanyije n’abaturage bo mu Kagari ka Mareba, mu Murenge wa Nyarubuye mu nteko y’abaturage, abashimira uko bari kwitwara muri iki gihe turimo cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasaba gukomeza kwitabira izi gahunda no mu minsi 100 yo kwibuka birinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu butumwa yabagejejeho kandi yabasabye kujya bitabira gahunda zirimo gutangira Mituweli ku gihe, kuko intego ni uko buri muturage aba yaratanze Mituweli kugira ngo abashe kwivuza mu gihe cyose yaba arwaye.

Yabasabye kandi kwitabira kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza. N’abahabwa inguzanyo muri gahunda ya VUP bakayikoresha neza kandi bakajya bitwararika kwishyura mu gihe cyagenwe. 

Yagize ati: "Mukwiye kwitabira kwizigamira muri Ejo Heza, kuko ariya mafaranga wizigamira muri EJO HEZA ni ayawe. Ikindi tubashishikariza ni ukwigira no guharanira kwivana mu bukene, abantu ntibumve ko ibyiza ari uko bahora bafashwa. Ikindi cy’ingenzi cyane gikenewe tubasaba ni ukwitabira umurimo, mugakoresha ubutaka neza, nk’ubu turi muri gahunda y’uko ubutaka bwose buhingwa kugira ngo imyaka iboneke. Mu nzuri ni uguhinga 70%, ha nyuma 30% akaba ariho hororerwa.”

Umuyobozi w’Akarere babwiye abatuye mu Kagari ka Mareba i Nyarubuye kurushaho kwitabira umurimo bakabyaza umusaruro imirima bafite bahinga ahashoboka hose, bagakoresha ifumbire uko bikwiye kandi bikajyana no gushyira imbaraga mu bworozi; bakabikora kinyamwuga.

Muri iyi nteko y’abaturage, abatuye mu Kagari ka Mareba bahawe umwanya bageza ibibazo n’ibyifuzo ku buyobozi ibyinshi birakemurwa, ibindi bihabwa umurongo, bishimira ko  by’Umwihariko basuwe n’Umuyobozi w’Akarere bakaganira na we.

Umuturage witwa Sabasaba yagize ati: “Twishimiye ko mwaje kuganira natwe muri iyi nteko hano iwacu i Mareba kandi nk’uko mwatugiriye inama, natwe hari ibyo twiyemeje byo kunoza ubuhinzi n’ubworozi, nkanjye mfite intego yo kuvugurura ubworozi nkorora inka z’umukamo; ubutaha nimugaruka muzasanga hari impinduka nziza.”

Uwitwa Nyirakamana Sylvia na we yagize ati: “Ni amahirwe twagize kuba Ubuyobozi bw’Umurenge n’Umuyobozi w’Akarere kacu by’umwihariko baje hano mu nteko y’abaturage, ubona ko iyi gahunda ari nziza kuko ni nk’urubuga ruduhuje n’abayobozi bacu bakatugira inama y’uko twakwiteza imbere muri rusange.”