INTEKO Z'ABATURAGE NI UMUYOBORO MWIZA WO GUKEMURA IBIBAZO ABATURAGE BAHURA NABYO
Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno witabiriye inteko inteko y’abaturage mu Murenge wa Kigarama mu kagari ka Nyakerera kuri uyu Kabiri w'iki cyumweru tariki 05 Kanama 2025 yibukije abaturage ko gahunda y’inteko y’abaturage ari umuyoboro ufasha abaturage kugira mibanire myiza hagati y’abaturage n’ubuyobozino kwikemurira ibibazo.
Akaba yarabibukije ko gahunda y' inteko z’abaturage kuzitabira bifasha abazitabiriye kumenya gahunda za Leta, ibyo abaturage basabwa n'ubuyobozi, bityo bagafatanya no kwishakira ibisubizo mu rwego rw’iterambere no gufatanya gukemura ibibazo bahura nabyo, bityo akaba abasaba gukomeza kwitabira inteko z’abaturage.
Umuyobozi w'Ákarere kandi yasabye abaturage b'Umurenge wa Kigarama kwirinda amakimbirane mu muryango gukomeza gushyira imbaraga muri gahunda yo gukomeza kwita ku rubyiruko mu kiruhuko, abasaba kwirinda forode, abibutsa kandi ko bose bakwiye kuba baramaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza muri uyu mwaka wa 2025-2026; bikajyana no gukomeza kwitabira gutanga ubwizigamire bw’igihe kirekire muri gahunda ya Ejo Heza.