INAMA NJYANAMA Y'AKARERE YATOYE YEMEZA INGENGO Y'IMARI Y'UMWAKA WA 2025-2026 INGANA NA 34,264,307,711 FRW
Mu mpera z'iki cyumweru dushoje, ku wa Gatandatu tariki 28 Kamena 2025, mu cyumba cy’inama cy’Akarere, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Prof. Dr. Kabera Callixte, yayoboye inama idasanzwe y’inama njyanama yize ku ngingo zirimo: Kurebera hamwe imikoreshereze y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2024-2025, Ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’itangwa ry’amasoko y’umwaka wa 2024-2025, Kwemeza ibiciro bishya by’imisoro n’amahoro umwaka wa 2025-2026, Kwemeza gahunda y’itangwa ry’amasoko umwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026, no Kwemeza ingengo y’imari y’umwaka wa 2025-2026.
Muri iyi nama y’inama njyanama y’Akarere, abajyanama bayigize babatoye bemeza ingengo y’imari Akarere kazakoresha mu mwaka wa 2025-2026 ingana n’amafaranga y’u Rwanda 34,264,307,711.
Perezida w’inama Njyanama y’Akarere Prof. Dr. Kabera Callixte yashyikirije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Madame Kamana Diane igitabo gikubiyemo uko iyo ngengo y’imari yatowe izakoreshwa, amusaba gukurikiza ibiyikubiyemo; no kuyishyira mu bikorwa neza mu gihe cyagenwe.