Inkoni yera ku rwego rw’igihugu yizihirijwe mu Karere ka Kirehe
Kuri uyu wa 20/10/2017, mu Karere ka Kirehe habereye igikorwa cyo kwamamaza “inkoni yera” ni igikorwa kigizwe no gutambagiza inkoni igizwe n’utwuma tw’uduheha basiga amabara y’umweru n’umutuku, bakadufatanisha umugozi tugahinduka agakoni umuntu utabona yitwaza.
Ubwo batangizaga inkoni year mu Karere ka Kirehe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yavuze ko abatabona nabo aria bantu nk’abandi akaba avuga ko Leta ikomeza kubitaho mu buzima bwabo bwa buri munsi akaba avuga ko bakomeje gushaka icyakomeza kubateza imbere,yakomeje ashima intambwe bamaze kugeraho mu bikorwa byose bifasha abafite ubumuga bwo kutabona.
Nkuko babitangaza iyi nkoni yahimbwe n’Umuryango w’Abibumye (UN), kugira ngo umuntu wese utabona, aho ageze ku isi afatwe kimwe n’undi muri buri gihugu.
Ikigamijwe ahanini ni ugukangurira abashoferi b’imodoka kugira ngo nibabona umuntu ufite iyo nkoni mu muhanda bahagarare cyangwa bagendere buhoro uwo muntu abanze atambuke.
Abatabona bavuga ko iyo nkoni inafite ubushobozi bwo kubarinda gukubitwa n’inkuba cyangwa gufatwa n’amashanyarazi, kuko ikirindi cyayo kiba ari pulastiki,iki gikorwa cyabanjirijwe n’umupira wa Goalball ku bafite ubumuga hamwe no kureba ibikorwa bitandukanye bakora.
Iyo nkoni iyo ifite amabara y’umweru gusa, bisobanura ko uyitwaje atabona,yaba ifite amabara y’umutuku n’umweru bikaba bivuze ko atabona kandi atanumva,uyu munsi mukuru ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Inkoni yera ubwisanzure bwanjye.”