INKA YOROJWE MURI GAHUNDA YA GIRINKA MUNYARWANDA IMAZE KUBYARA IZINDI 10
Sinshoboye Augustin, utuye mu Murenge wa Mahama, mu Kagari ka Saruhembe, Umudugudu wa Rushonga, ni umwe mu baturage batanga ubuhamya bw’uburyo inka yorojwe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda muri 2013 yamubereye isoko y’iterambere mu buryo bufatika kuko imaze kubyara izayikomotseho 10; aho ubu iri konsa inyana. Akaba ashimira Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame washyizeho iyi gahunda, akamuha inka yamuteje imbere mu buryo bufatika.
Sinshoboye ahamya ko mu byo yagezeho akesha iyi nka yorojwe harimo imirima ibiri no kubaka neza aho atuye, ati: “Iyi nka yangejeje kuri byinshi, ubu imaze kubyara inshuro 10, nayivanyemo uyu mudugudu ntuyemo kuko hano nahaguze miliyoni imwe n’igice (1.500.000Frw) nyavanye kuri iyi nka, mvanamo uburima bubiri naguze miliyoni ebyeri, abana banywa amata,…”
Nyiramajyambere Vestine, ni umukobwa w'imfura wa Sinshoboye, asobanura ko muri 2015 aribwo inyana ya mbere yavutse kuri iyo nka, kandi kuva borozwa inka imibereho yabo yahindutse, babona ifumbire bakeza, abana babona amata kuko ikamwa litiro 10 ku munsi.
Yakomeje agira ati: “Iyi nka akamaro yatumariye ni kenshi, abana ntibabura murugo hano baza kunywa amata. Ubu iyi nka ikamwa litiro 5 mugitondo n’izindi nimugoroba. Iyo ari igihe cy’izuba iyi nka irigaburira kuko nk’uwo bahaye amata amuzanira ubwatsi.”
Abagize uyu muryango bashimira cyane Ubuyobozi bw’Igihugu byashyizeho gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere bwagiye bukurikirana uyu muryango kimwe n'iyindi yorozwa bubagira inama kugira ngo ubworozi butere imbere kandi bugere ku ntego.