Ingengo y’imari y’Akarere y’umwaka wa 2019/2020 yatowe
Ingengo y’imari y’Akarere y’umwaka wa 2019/2020 yatowe
Inama y’inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe kuri uyu wa 27/06/2019, yateranye irebera hamwe icyemezo cy’inama njyanama gihindura kandi cyuzuza icyemezo cy’inama njyanama no 102 cyo kuwa 29/06/2018 gishyiraho ingengo y’imari y’Akarere ka kirehe y’umwaka wa 2019/2020 ikaba yemeje ry’iyi ngengo y’imari.
Ingengo y’imari y’Akarere ka Kirehe umwaka wa 2019-2020 ingana na miliyari 15 na miliyoni 499 n’ibihumbi 016 na 151 nk’uko Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe Rwagasana Ernest yabisobanuye akaba yasabye abajyanama niba babona ikwiye bityo bose barayitora.
Nyuma yo kwemeza iyo ngengo y’imari ku bwisanzure bw’amajwi 100/100 y’abitabiriye inama Prezida w’inama Njyanama y’Akarere Rwagasana Ernest yasabye abajyanama ba Kirehe kuzakurikirana uburyo izakoreshwa mu kwesa imihigo abasaba gukorana n’abafatanyabikorwa akaba yabasabye ko ingengo y’imari yakoreshwa ibyo yagenewe nk’uko byemejwe mu nama Njyanama y’Akarere.
Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w’Akarere akaba avuga ko iyi ngengo y’Imari yatowe izakoreshwa ibyo yagenewe mu guteza imbere Akarere ka Kirehe kandi ikaba izakoreshwa neza.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere yasabye Njyanama kuba hafi Nyobozi mu gushyira mu bikorwa ibiyikubiyemo baharanira iterambere ry’igihugu no kuzamura umuturage mu gihe gito cyo kwesa imihigo.
Iyi nama y’inama Njanama y’Akarere ka Kirehe yari yitabiriwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge,Abakozi b’AKarere,Abafatanyabikorwa hamwe n’abashinzwe inzego z’umutekano bakorera mu Karere.