Ingengo y’imari ivuguruye y’Akarere y’umwaka wa 2018/2019 yiyongereyeho 7%
Ingengo y’imari ivuguruye y’Akarere y’umwaka wa 2018/2019 yiyongereyeho 7%
Inama idasanzwe y’inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe kuri uyu wa 08/02/2019, yateranye irebera hamwe icyemezo cy’inama njyanama gihindura kandi cyuzuza icyemezo cy’inama njyanama no 102 cyo kuwa 29/06/2018 gishyiraho ingengo y’imari y’Akarere ka kirehe y’umwaka wa 2018/2019 ikaba yemeje ivugururwa ry’iyi ngengo y’imari.
Ingengo y’imari ivuguruye y’Akarere ka Kirehe umwaka wa 2018-2019 ingana na miliyari 13 na miliyoni 640 n’ibihumbi 251 na 531nk’uko Dr Kabera Callixte wari uhagarariye Perezida wa Komisiyo y’ubukungu mu nama Njyanama yavuze ko iyi ngengo y’imari ivuguruye yiyongereyeho 7% ugereranije n’ingengo y’imari yatowe kuko yari Miliyari 12 na Miliyoni 631n’ibihumbi 429 na 297.
Nyuma yo kwemeza iyo ngengo y’imari ku bwisanzure bw’amajwi 100/100 y’abitabiriye inama Prezida w’inama Njyanama y’Akarere Rwagasana Ernest yasabye abajyanama ba Kirehe kutagira impungenge ku mihigo no ku ngengo y’imari ivuguruye batoye abasaba gukorana n’abafatanyabikorwa akaba yabasabye ko ingengo y’imari yakoreshwa ibyo yagenewe nk’uko byemejwe mu nama Njyanama y’Akarere.
Bimwe mu byatumye ingengo y’imari ivugururwa nk’uko byasobanuwe mu nama hari abafatanyabikorwa bongereye,abandi bagabanya ingengo y’imari icungwa n’Akarere hari kandi hari ibikorwa bishya bikenewe guhabwa Budget n’ibindi bigabanyirizwa.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere yasabye Njyanama kuba hafi Nyobozi mu gushyira mu bikorwa ibiyikubiyemo baharanira iterambere ry’igihugu no kuzamura umuturage muri iki gihe gito gisigaye cyo kwesa imihigo.
Iyi nama idasanzwe y’inama Njanama y’Akarere ka Kirehe yari yitabiriwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge,Abakozi b’AKarere,hamwe n’abashinzwe inzego z’umutekano bakorera mu Karere.